× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Baraka Choir itangiranye umwaka umukondo w’amavuta yateguye urugendo rw’ivugabutumwa

Category: Choirs  »  17 January »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Baraka Choir itangiranye umwaka umukondo w'amavuta yateguye urugendo rw'ivugabutumwa

Baraka Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge itangiranye umwaka wa 2025 ingamba nshya zizabimburirwa n’urugendo rw’ivugabutumwa kuri ADEPR Gaseke. Ni urugendo ruteganyijwe tariki ya 25-26/01/2025.

Umwaka wa 2024 ni umwaka wabereye mwiza abakunzi ba Baraka Choir aho waranzwe no gusohora indirimbo nziza n’ibikorwa by’ivugabutumwa.

Ku ikubitiro, Baraka Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Nyarugenge yasohoye indirimbo "Yesu abwira abigishwa be". Ni indirimbo yageze kuri shene ya YouTube kuwa 22/05/2024 .

Muri iyi ndirimbo barikiranya bati: "Yesu abwira abigishwa be ati ntimugwe mu moshya, Kandi musengeshe umwuka iteka, ni mube Maso musenge, mudahunikira na rimwe".

Nyuma y’iyi ndirimbo, Baraka Choir yasohoye indi ndirimbo yitwa "Nimurebe urukundo" ikubiyemo ubutumwa bwumvikanisha urukundo rutagira akagero Imana yakunze abari mu isi kugeza ubwo yemera gutanga Kristo Yesu ho inshungu kugirango abizera baronkere ubugingo bwinshi muri we."

Ni umwaka kandi Baraka Choir yakoze ibikorwa bitandukanye by’umusamariya mwiza.
Ibi bikorwa bikaba birimo igikorwa cyo gusura abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Aganira na Paradise, Bwana Jean Damascene Muhayimana Perezida wa Baraka Choir yavuze ku musaruro iyi korali. Yagize ati" mu mwaka wa 2024 twagize umusaruro mwiza turanabishimira Imana.

Avuga ku gikorwa bakoze cyo gusura abasirikare bamugariye ku rugerero, yavuze ko iki giterane cyasize batanze ibyo kurya bitunga ubugingo doreko habonetse iminyago myinshi, mu gihe hari n’abandi bongeye guhemburwa buzuzwa Imbaraga.

Roho nzima mu mubiri muzima! Hanatanzwe inkunga yakusanyijwe na Baraka Choir ishyikirizwa abamugariye ku rugerero. Mu byakozwe hakaba harimo no kwagura kimwe mu byumba byakorerwagamo ubucuruzi.

Ijya kurusha ngo ihera ku rugo!!!

Ku itorero rya ADEPR Nyarugenge aho iyi korali Ibarizwa ntabwo yatanzwe mu kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’itorero: Baraka Choir ni imwe muri korali zaririmbye mu gitaramo gitegura Noheri.

Iki gitaramo cyitaburiwe n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR barimo umuvugizi w’itorero rya ADEPR ku Rwego rw’igihugu Rev Pastor Ndayizeye Isaie ari nawe wabwirije ijambo ry’Imana; Umuvugizi w’ururembo rw’umugi wa Kigali Rev Pastor Ruranga Valentin, abashumba batandukanye n’abavugabutumwa. Ni kimwe mu bitaramo byasize umusaruro mu buryo bw’umwuka.

Mu bihe bitandukanye, Baraka Choir yakoze ibikorwa byo mu rwambariro rw’abera birimo gusura abapfakazi no kubaremera.

Avuga ku mwaka wa 2025 yakomeje ku rugendo rw’ivugabutumwa ry’isanamitima ruzabera kuri ADEPR Gaseke hakaba hateganyijwe igikorwa cyo kwishyurira ubwishingizi mu kwivuza abantu bagera kuri 200.

Ibi bikorwa bikaba biteganyijwe mu birori byo kumurika album byateguwe na Korali yitwa "Inshuti za Yesu Kristo" ikorera umurimo w’Imana ku itorero rya ADEPR Gaseke.

Baraka Choir irateganya gukora urundi rugendo rw’ivugabutumwa mu kwezi Kwa Gatanu ku cyicaro cya ADEPR Gatenga Aho yatumiwe na Korali Ukuboko kw’iburyo mu giterane .

SI ibi bikorwa gusa doreko iyi korali iteganya igikorwa cya live recording mu kwezi Kwa 9 mugihe nta gihundutse.

Baraka Choir ni korali ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge, yarangiranye n’abaririmbyi 12, iririmbira mu cyumba cyo mu Cyahafi.

Nyuma abayobozi bababonyemo impano, bahise babazamura bajya kuririmbira i Nyarugenge ku rusengero batangira gukora umurimo w’Imana bisanzuye noneho mu rusengero.

Icyo gihe, hari mu 1982 batangira bitwa Chorale Cyahafi, nyuma mu 1996 baza guhindura izina bitwa Baraka. Ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa ku itorero rya ADEPR Nyarugenge ahabarizwa izindi korali zikunzwe zirimo Hoziana Choir na Shalom Choir.

Baraka Choir bari kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa

Baraka Choir bazwi cyane mu bikorwa by’urukundo, mu byo bamze gukora no gusura abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.