× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bakozi b’Imana, mwirinde guhindura Bibiliya ngo muyigire ireshya abantu

Category: Ministry  »  1 month ago »  Our Reporter

Bakozi b'Imana, mwirinde guhindura Bibiliya ngo muyigire ireshya abantu

Muvugabutumwa, ntugapfushe ubusa Pasika, tanga ubutumwa bw’ukuri, ntubuhindure ngo bushimishe abantu.

Mu gihe maze nkora umurimo w’ivugabutumwa, umunsi nishimira cyane buri mwaka ni Pasika. Ni wo munsi insengero ziba zuzuye kurusha indi yose. Abantu benshi baza gusenga, nubwo aba ari bwo bwa mbere cyangwa ubwa kabiri gusa mu mwaka binjiye mu rusengero.

Ni amahirwe adasanzwe yo kubwiriza abantu benshi, bamwe batarigeze na rimwe bumva ubutumwa bwiza. Ni umwanya wo kubabwira ibyerekeye Kristo, benshi muri bo bakiri mu byaha kandi bakeneye gukizwa.

Ariko buri mwaka, mbona ikibazo gikomeye. Abapasiteri bamwe bumva umuvuduko wo gukora ikintu gikomeye cyane kuri Pasika. Baba bashaka ko abantu bishima, bakururwa, bagashishikarizwa kwemera Yesu.

Ibyo ubwabyo si bibi, ariko uko babigeraho ni ho ikibazo kiri. Hari igihe bagabanya uburemere bw’ubutumwa, bagakuramo amagambo yakomeretsa umutima, cyangwa se bagashaka gushimisha abantu kurusha kubabwira ukuri.

1. Kubwiriza ukwemera nk’uburyo bwo kwirinda ibyago

Hari umupasiteri wigeze kubwiriza kuri Pasika ashingiye ku bitekerezo bya Pascal’s Wager – igitekerezo cya filozofiya kivuga ko kwemera Yesu ari igitekerezo cyiza kuko n’ubwo yaba atariho, nta cyo uba uhombye. Ariko niba ari ukuri, utamwemeye azagerwaho n’ingaruka z’iteka ryose. Icyo gitekerezo kigira ukwemera nka "assurance" yo kwirinda ibibazo by’ahazaza.

Icyo gitekerezo ariko kirimo ikibazo gikomeye: Ntushobora kwinjiza abantu mu Bwami bw’Imana ukoresheje imibare cyangwa kwerekana ibyago bashobora guhura na byo. Ukwemera nyakuri ntigushingira ku kwirinda umuriro w’iteka, ahubwo ni igikorwa cy’Imana aho Umwuka Wera ahindura umutima w’umunyabyaha, akabona Yesu nk’Umukiza w’ubwiza n’agaciro gakomeye, atari nk’ubwishingizi bwo kwirinda ibyago.

2. Kugoreka inyigisho kugira ngo zorohereze abumva

Mu rundi rusengero, undi mupasiteri yagerageje koroshya inyigisho y’ukwemera, mu rwego rwo kwereka abantu ko kwemera Yesu bidakomeye cyane. Yagize ati: "Umusore umwe yambajije niba agomba kwemera Ubutatu Butagatifu kugira ngo akizwe. Namusubije ko bidakenewe, ko ahubwo agomba kwemera gusa ko Yesu amukunda, ko yapfiriye ibyaha bye, kandi ko ashobora kumubabarira."

Uwo mupasiteri yashakaga kugabanya "inzitizi" zatuma umuntu atizera. Ariko hari inyigisho z’ingenzi utagomba gukuramo. Iyo tuvuga Yesu, tugomba gusobanura neza uwo tuvuga. Yesu si ikiremwa, si ikintu gisa n’Imana. Ni Imana y’ukuri, Umwana w’Imana, Ijambo ryabaye umuntu. Iyo umuntu ahakana Ubutatu Butagatifu, aba ahakana ko Yesu ari Imana. Nta kuntu wemera Yesu nyakuri kandi utemera ko ari umwe mu Butatu Butagatifu.

Ntabwo bivuze ko umuntu agomba gusobanukirwa Ubutatu mu buryo bwimbitse, kuko na twe ubwacu tutabishobora. Ariko tugomba kwemera ibyo tutasobanukirwa neza, kuko ari byo bigize ukwizera. Iyo umuntu avuga ko yemera Yesu ariko ahakana ko ari Imana, ntaba yemera Yesu wo muri Bibiliya.

3. Kugabanya ububasha bwa Bibiliya kugira ngo hatavugwa ibyo abantu badashaka

Hari umuvugabutumwa uzwi cyane, Andy Stanley, wavuze mu nyigisho ya Pasika ko "Ntitwemera ko Yesu yazutse kuko Bibiliya ibivuga, ahubwo dufite Bibiliya kubera ko yazutse." Yashakaga kugaragaza ko igituma twemera izuka rya Yesu ari uko abahamya babyanditse, atari uko Bibiliya ari igitabo cyera.

Ariko ibi bibagirwamo ibintu bibiri by’ingenzi: ibyo bihamya byose – bya Matayo, Luka, Yohana, Petero, Pawulo – tubifite muri Bibiliya. Ntushobora kubikuramo ngo ubivuge ukwabyo. Ikindi kirenzeho, iyo witwaje abantu gusa, uba ushyize ububasha ku muntu aho gushyira Imana imbere. Ninde waduhaye ubwo buhamya? Umwuka Wera. Ni bwo Petero yavuze mu 2 Petero 1:19 ko "Ijambo ry’ubuhanuzi rifite imbaraga kurusha ibyo yiboneye."

Stanley ashobora kuba yari agamije gukurura abashidikanya, ariko uburyo yabikoze burimo icyuho gikomeye. Nta kintu kiruta Ijambo ry’Imana. Si ubuhamya bw’abantu butuma twizera, ni impano y’Imana ibinyujije mu Mwuka Wera.

4. Kwibagirwa aho imbaraga z’Ubwami zituruka

Ibi byitegererezo byose bigaragaza ikibazo rusange kiboneka buri mwaka kuri Pasika: Abavugabutumwa baba bashaka kwigira abahanga, bagashaka kugira ijambo ridasanzwe, bashaka gukora "impact" ku bantu, ariko ibyo bituma ubutumwa bwabo bugenda burushaho gutakaza ubuziranenge. Ubutumwa butajya burushaho kuba bweruye, ahubwo burivanga, bukavangirwa n’imitekerereze y’abantu aho kuba Ijambo ry’Imana risobanutse.

Intumwa Pawulo yabivuze neza mu Abaroma 1:16 ati: “Kuko ntatinya ubutumwa bwiza, kuko ari imbaraga z’Imana ku gukiza umuntu wese ukwizera.” Imbaraga ziri mu butumwa, si mu muvugabutumwa. Ntabwo ari amagambo aryoshye cyangwa udushya dukiza abantu. Ni ubuhamya bw’ukuri ku rupfu n’izuka rya Yesu Kristo.

5. Pasika itaha, hindura icyerekezo: Vuga ukuri

Pasika itaha, wirinde kwishora mu muvuduko wo gushaka kugaragara nk’umuvugabutumwa w’umuhanga, uw’urwenya cyangwa uwuje ibitekerezo bihambaye. Niba ushaka kwifashisha abantu benshi bitabiriye, vuga ubutumwa bwiza uko buri. Bibiliya ntiyifuza abavugabutumwa b’ibyamamare, irashaka abavuga ukuri.

Gira ubutwari, vuga Ijambo ry’Imana uko riri. Wibuke ko uhamagariwe kwigisha ibyo Yesu yavuze, atari ibyo abantu bishimira gusa.

Src: Robb Brunansky - Christian Post

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.