Bishop Rugagi Innocent wasengewe kuba Umushumba mu mwaka wa 2007, azwiho gusengera abarwayi, benshi bagatanga ubuhamya ko bakize, gusa benshi ntibavuga rumwe kuri ibi bitangaza.
Ku mugoroba wo kuwa Kabiri ni bwo Paradise yatangaje mbere y’abandi bose igaruka mu Rwanda rya Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Redeemed Gospel Church ku Isi.
Ni inkuru yashimishimije benshi na cyane ko uyu mukozi w’Imana yari akumbuwe cyane yaba umuryango we n’abandi bamuzi, ariko hari n’abandi bayakiriye mu bundi buryo.
Mu butumwa bwatanzwe n’abo kuri All Gospel Today (AGT) iherutse guhabwa igihembo nka Platform ya mbere muri Afrika mu zikorera kuri internet mu bihembo mpuzamahanga bya RSW Award, hari abatangaje ko ubwo Rugagi agarutse i Kigali, agarukanye n’ibitangaza.
Sam Mugabe wabaye Manager wa Bosco Nshuti, yanditse ati "Mwiteguye ibitangaza?". Nyuma yongeye ati "Nanjye nishimiye kubona agarutse. Nuko wenda amagambo yaherekeje imwe mu mafoto ye yakanguye imbamutima za bamwe, bakabivuga mu buryo bw’urwenya ngira ngo nta mutima mubi rwose. Njye Bishop ni umujama wanjye cyane".
Frederick Byumvuhore umwe mu banyamakuru bavuga rikijyana muri Gospel i Kigali, yagize ati "Twongere twitege kubona Florent Ndutiye kuri TV7 se? Ikanisa rishya riratangira vuba Kicukiro". Hano yakomoje kuri Tv7, iyi akaba ari Televiziyo yashinzwe na Bishop Rugagi, ndetse Florent Ndutiye yigeze kuyibera umukozi.
Nyuma yo kubona ubwo butumwa, umunyamakuru Florent Ndutiye w’ibigwi bikomeye muri Gospel wanakoreye Tv10 na Tv7, yanditse amagambo yuje ukuri kwinshi kuvuye mu mutima we, ati "Hello AGT, Nk’umupapa, ndetse Bishop Rugagi yabereye umukoresha muri TV7, NANEJEJWE CYANE no kumubona yongeye GUHURA na FAMILLE YE.
Bakristo mwe, ubu koko muri comments zose mwakoze kuri Rugagi ntimwanezezwa no kuba yongeye guhura na famille ye!? Uzi gutandukana na famille iyi myaka yose yari amaze! Ubanza amarangamutima yanjye atakigezweho, ariko ntitaye kuri réputation bamwe bamufiteho n’icyo twakabaye tucyishimira nk’abakristo. Umunsi mwiza!"
Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’Ibitabo Uwagaba Joseph Caleb ubarizwa muri Poland, yagize ati "Shalom Papa Ndutiye, ni ukuri biranejeje cyane ahubwo Imana ishimwe yongeye kubikora kandi neza mu gihe gikwiriye. Naho ibindi ni affair z’akazi n’iyi social media".
Innocent Muhire wabaye Perezida wa Bethlehem choir y’i Gisenyi ariko akaba asigaye aririmba muri Shalom choir yo mu Gakinjiro, yagize ati "Nukuri biranejeje umukozi w’Imana yongeye ahuye n’abe, Amina".
Umuvugabutumwa Fred Kalisa ukunze kubiz ibyuy ADEPR ku ngingo zimwe na zimwe atangaza kuri iri torero aho yigeze kunenga Dove Hotel akavuga ko byari kuva byiza iyo igirwa Kamiuza, yibukije abantu ko nta n’umwe uvugwa neza na bose kuko na Yesu yaharabitswe.
Ati "Reputation yo yihorere ni nde bavuga neza bose na Yesu ari we mentor wacu bose ntibamuvugaga neza, bajyaga bavuga ngo arara kwa Mariya Magadarena, ibyo byo kuvugwa nabi muzabirenga mumenye ko na Shobuja byamubayeho n’Imana ntivugwaho rumwe na bose".
Yongeye asubiza abapinga ibitangaza Bishop Rugagi akoreshwa, ababwira ko kuva kuri Yesu, nta wundi urakoreshwa igitangaza ngo cyemerwe muri sosiyete. Ati "Ubundi ibitangaza kuva ku gihe cya Yesu nta na rimwe abantu bose babivugaho rumwe. Yesu yazuye umwana wa Yayiro abantu bati uzabeshye abahinde nibo batagira Ambasade".
Bishop Rugagi aje mu Rwanda nyuma yo kuva muri Kenya mu giterane gikomeye cyabaye kuwa 14-16 Nyakanga 2023, ni nacyo yatangiyemo inkunga ku batishoboye. Yacyitabiriye nabwo avuye mu kindi cyabereye muri Ethiopia. Muri gahunda afite mu bihe biri imbere harimo kubaka urusengero rugezweho ndetse n’amashuri nk’uko yabitangaje mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Bishop Rugagi yakiranywe urugwiro rwinshi n’umuryango we
Umuvugabutumwa Fred Kalisa yabwiye amagambo akomeye abavuga nabi Bishop Rugagi