× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bahati Manigabe yakabije inzozi nka Yozefu asohora indirimbo "Kugukurikira" yanditse afite Iroro

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bahati Manigabe yakabije inzozi nka Yozefu asohora indirimbo "Kugukurikira" yanditse afite Iroro

Ni umugisha ukomeye gukabya inzozi, bikaba umuhama iyo warose neza kuko hari n’ubwo urota nabi. Uwo nkunda rero sinkamwifurize kurota ibisiga birira umutsima ku mutwe we, ahubwo arakarota ahereza vino umwami.

Bahati Manigabe avuka mumuryango w’abana 7, abakobwa ni 4 n’abahungu ba 3 akaba ari umwana wa 6. Ni umwe mu bakabije inzozi arota neza nka Yozefu wajyaga arota izuba, ukwezi ndetse n’inyenyeri byikubita imbere ye.

Gusa umunyarwanda yaravuze ati: "Ahakomeye niho hava amakoma".

Bitewe n’amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, ababyeyi be baje guhunga mu mwaka wa 1959 bityo aza kwisanga mu buhungiro mu gihugu cya Congo Kinshasa cyahoze kitwa Zaire.

Uyu muramyi wajyaga arota aririmba inzozi ze zaje gusohora ku myaka ine gusa yisanga ari umwe mu baririmba muri korali y’abana akaba yaragiraga ishyaka ryo kuririmbana n’abaririmbyi bamurusha Imyaka.

Uyu muririmbyi wavukiye mu itorero rya ADEPR we n’umuryango we baje kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2000.

Mu kiganiro na Paradise.rw, yatangaje ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakomereje inzira y’agakiza mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ariko mu ijwi rituje, Mwuka Wera aza kumwumvisha intego yahawe muri ADEPR itararangira.

Yaje kubatizwa mu mazi menshi mu mwaka wa 2006 icyo gihe yaririmbaga muri korali y’urubyiruko yabarizwaga mu itorero rya ADEPR Ruhango ku cyicaro cya paruwase.

Iyerekwa ry’uyu musore ryakomeje kwaguka dore ko mu mwaka wa 2007 yagizwe umutoza w’amajwi wa korali y’urubyiruko akaba yarakoze izi nshingano imyaka itanu kugeza mu mwaka wa 2012 ari bwo yazamuwe muri korali nkuru.

Uko bwije n’uko bukeye, uyu musore yazamurwaga nk’uri muri essenseur dore ko mu mwaka wa 2014 yaje kugirwa umutoza w’amajwi wa korali nkuru akaba yarayifashije gukora Albamu y’amajwi n’amashusho.

Mu mwaka wa 2017, yaje gukomereza ubuzima i Kigali ubufindo bukaba bwaramushyize mu rusengero rwa ADEPR Kicukiro shell kugeza magingo aya. Kuri ubu uyu musore ni umwe mu nkingi za mwamba za kirali yaho yitwa Abaragwa akaba naho ari umutoza w’amajwi nk’uko n’ahandi yanyuze ahasiga aka kamero.

Abajijwe ku ndirimbo yasohoye yitwa "Kugukurikira" yagize ati "Ni indirimbo yaje mu gitondo nicuye ahagana saa kumi n’ebyiri". Yakomeje agira ati "Nkunda kubyuka ngatekereza ku magambo amwe n’amwe Yesu Kristo yavuze".

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yashibutse ku ijambo riboneka muri Matayo 16:24-26 ahagira hati" Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?.

Ku bijyanye n’inzozi afite mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye, yagize ati "Inzozi nzanjye ni uko abantu bose bamenya Yesu nk’uko byanditswe ngo mugende mumahanga yose mubabwire ubutumwa bwiza.

Zimwe mu mbogamizi abona mu baririmbyi bagitangira avuga ko hakigaragara kwisuzugura ku banyempano no kudashyigikirwa bikwiye.

Avuga ko aririmba umurimo wa Kristo wo gucungura umuntu, kuramya Imana no gukumbuza abagenzi ijuru tujyamo.

Mugabe Manigabe akomeje gukabya inzozi
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MUGABE MANIGABE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri lmana ikomeze imwagure kandi imube hafii cyanee

Cyanditswe na: Uwera afissa   »   Kuwa 13/09/2023 05:51

Bahati afite impano biragaragara ko yarose neza.
Imana ikomeze imugende imbere maze ahataringaniye iharinganize.
Ndamukunze cyane! Imana imuhe umugisha🙏

Cyanditswe na: IZABAYO Dominique   »   Kuwa 13/09/2023 05:27

Rwose uwo muhanzi turamwera nashyigikirwe pe azamuke abibe kristo mu banyarwanda hose yamamareeee!!!🙏🙏🙏

Cyanditswe na: IRAKOZE Bertin  »   Kuwa 13/09/2023 04:52

Uwo muhanzi turamwera nashyigikirwe pe azamuke abibe kristo mu banyarwanda!!!

Cyanditswe na:   »   Kuwa 13/09/2023 04:50

Komeza uuterimbere cyane

Cyanditswe na: Irumva  »   Kuwa 13/09/2023 04:43