Umuhanzi Augustin Bella, ukomoka mu Rwanda ndetse unabarizwa mu idini ya Gatolika, aherutse gusohora indirimbo nshya yise “Nzagusingiza Nyagasani”, igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo kuramya Imana no kuyisingiza mu buzima bwa buri munsi.
Iyi ndirimbo nshya ishimangira ko umuntu wese yaremwe kugira ngo ahimbaze Imana atizigamye. Mu magambo ayigize, Augustin atangaza ko imibiri, roho, ubwenge, amateka ndetse n’ubugingo bwa muntu bikwiriye guharirwa Imana nk’umugambi wayo w’iteka.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku itariki ya 5 Mata 2025, Augustin yavuze ko iyi ndirimbo ari igice kimwe cy’urugendo rwe nk’umuhanzi wiyemeje gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza.
Yagize ati: “Indirimbo zanjye nteganya ko ziba igikoresho cyigisha, gica amarenga, kandi gishishikariza abantu kugaruka ku Mana no kuyoboka ibikorwa byiza.”
Augustin Bella yatangiye umuziki ku mugaragaro ku wa 23 Ukwakira 2023, maze agenda yigaragaza nk’umwe mu bahanzi bashya bafite icyerekezo kidasanzwe mu njyana ya muzika ihimbaza Imana. Afite intego yo gusakaza ubutumwa bwuzuye ukwemera, bugamije gufasha abantu guhinduka, gusubiza amaso ku Mana no kwimakaza indangagaciro z’umutima usenga.
Indirimbo “Nzagusingiza Nyagasani” yiyongera ku zindi nyinshi amaze gushyira hanze zirimo “Shimwa Mwami w’Amahoro,” “Nzakomeza nkukunde,” “Utukuzwe ewe Baba Mungu,” “Muhimpundu,” ndetse na “Nzagusingiza Iteka.” Zose zigaragaramo umutima usingiza, wuzuye ukwicisha bugufi no gushimira Imana mu ngeri zose z’ubuzima.
Mu gihe isi ikeneye ubutumwa bw’ihumure no kwiyegereza Imana, Augustin Bella akomeje kubaka izina nk’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bitangiye umurimo wo kuramya binyuze mu buhanga bwo gutunganya injyana, amagambo y’indirimbo, n’imiririmbire yuje ubwitonzi n’umutuzo.
Reba amashusho y’iyi ndirimbo: