× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Auddy Kelly wahawe Doctorate yifashishije Aline Gahongayire mu ndirimbo ‘Hari Amashimwe’ iri hafi kujya hanze

Category: Artists  »  8 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Auddy Kelly wahawe Doctorate yifashishije Aline Gahongayire mu ndirimbo ‘Hari Amashimwe' iri hafi kujya hanze

Umuhanzi Auddy Kelly ubarizwa muri Suwede yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya yise “Hari Amashimwe”, yakoranye na Aline Gahongayire.

Iyi ndirimbo ayiteguye nyuma yo gusoza amasomo ye muri kaminuza no guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate) muri Business Administration.

Indirimbo yo gushima Imana
Auddy Kelly yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko mu rugendo rwe rwa muzika, kuko izasohoka mu gihe asoje icyiciro cy’amasomo yari amazemo imyaka itatu muri Gothenburg University muri Suwede.

Yagize ati: “Ni indirimbo yo gushima Imana kuko yabanye nanjye mu rugendo rw’amasomo kugeza ubwo nashyiragaho akadomo. Mfite impamvu nyinshi zo kuyikoraho, kuko iyo ushimye, imiryango irafunguka.”

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kurangiza ‘research (ubushakashatsi)’ ye, kuri ubu ari gukomeza amahugurwa mu bijyanye n’ubuvuzi (Health Care Management), ariko nanone yahisemo gusubukura umuziki.

Ubucuti n’ubufatanye na Aline Gahongayire
Auddy Kelly yavuze ko gukorana na Aline Gahongayire atari ibintu byapfuye kubaho vuba, kuko bombi basanzwe baziranye kuva kera, baririmbanye muri Asaph Choir yo muri Zion Temple.

Yagize ati: “Aline twararirimbanye cyane muri korali Asaph. Ni inshuti yanjye kuva cyera, ni umukozi w’Imana kandi wagiye witabira ibitaramo byanjye.”

Yakomeje avuga ko yari amaze igihe avugana na Gahongayire ku bijyanye n’iyi ndirimbo, kugeza ubwo biyemeje kuyikorana. Ati: “Imana yaradufashije mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, kandi nishimira uburyo Aline yakomeje kumba hafi no kunyereka ko anyizera mu muziki.”

Indirimbo ifite ubutumwa bukomeye
Uyu muhanzi yashimangiye ko “Hari Amashimwe” ari indirimbo yo kwibutsa abantu gushima Imana, yaba mu bihe byiza cyangwa bibi banyuramo. Yagize ati: “Buri wese unyura mu bihe bitandukanye akwiriye kuzirikana ko Imana ishobora byose, kandi gukomeza gushima ni ingenzi.”

Iyi ndirimbo ikurikiye album ye iheruka yitwa “Aho Ntabona”, yari igizwe n’indirimbo zifite amagambo akomeye, zirimo izivuga ku buzima, urukundo, ndetse no ku Mana. Iyi album yayitayeho cyane, aho amashusho y’indirimbo zayo yafatiwe mu bihugu bitandukanye birimo Kanada, Suwede, u Bufaransa n’u Bubiligi.

Auddy Kelly na Aline Gahongayire bagiye gusohora iyi ndirimbo mu minsi ya vuba, ikaba ari imwe mu ndirimbo zitezweho gufasha benshi mu buryo bw’umwuka no kwibutsa abantu gukomeza gushima Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.