× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Arkansas: Hashyizweho itegeko rirengera imiryango ya Gikristo itemera gushyira abana mu miryango y’abahuje ibitsina

Category: Ministry  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Arkansas: Hashyizweho itegeko rirengera imiryango ya Gikristo itemera gushyira abana mu miryango y'abahuje ibitsina

Guverineri wa Leta ya Arkansas, Sarah Huckabee Sanders, yashyize umukono ku Itegeko Act 509, rizwi kandi nka House Bill 1669 cyangwa Keep Kids First Act, ku wa Kuwa Kane, tariki ya 10 Mata 2025.

Iri tegeko rishyiraho uburenganzira ku miryango ishingiye ku myemerere ya Gikristo, aho ribuza Leta gutegeka ayo mashyirahamwe ya LGBTQ gushyira abana mu miryango y’abantu babana bahuje ibitsina, cyangwa ahandi hantu mu gihe binyuranye n’amahame ya Gikristo.

Iri tegeko rivuga ko Leta itemerewe gusaba, gukangurira, cyangwa gutera igitutu ayo mashyirahamwe ngo yemere cyangwa ayobore abana mu miryango itubahiriza indangagaciro zabo z’iyobokamana. Rivuga kandi ko nta muntu wifuza kurera umwana uzazitirwa n’imyizerere ye mu gihe ahuye n’iyo miryango.

Mbere y’iri tegeko, hari impaka ndende zaterwaga n’itegeko ryemerera Leta kwima uburenganzira imiryango yitwaje imyemerere, ibyatumaga bamwe bivana mu bikorwa byo kurerera abana mu mashuri.

Abashyigikiye iri tegeko, barimo umuryango Alliance Defending Freedom, bavuga ko "buri mwana akwiriye urugo rufite urukundo n’umutekano, kandi ko kwirukana imiryango ya Gikristo bituma abana benshi babura ababarera."

Ariko abandi abarimo ACLU of Arkansas, bararwanyije iri tegeko bavuga ko rizarushaho kwima amahirwe abantu bo mu muryango wa LGBTQ mu bijyanye no kurera abana, ndetse ko ritesha agaciro inyungu rusange z’umwana.

Iri tegeko rije rikurikira icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika mu 2021, cyemeje ko imiryango ya Gikristo itagomba guhatirwa gushyira abana mu miryango y’abahuje ibitsina igihe binyuranyije n’ukwemera kwabo.

Guverineri wa Leta ya Arkansas, Sarah Huckabee Sanders

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.