× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apôtre Mignonne Kabera yakebuye abantu basabiriza bakoresheje ubuhanuzi

Category: Pastors  »  3 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Apôtre Mignonne Kabera yakebuye abantu basabiriza bakoresheje ubuhanuzi

Mu materaniro ya Noble Family Church, Apôtre Mignonne Kabera yanenze abantu basabiriza bakoresheje ubuhanuzi, avuga ko atari ubuhanuzi bw’ukuri ahubwo ko ari uburiganya budahesha Imana icyubahiro.

Apôtre Mignonne Kabera yatanze inyigisho ikomeye igaruka ku myitwarire y’abavuga ubutumwa bwiza basabiriza, abakebura ko kuvuga ubutumwa uri mu bukene bwo gusabiriza bidahesha Imana icyubahiro kandi bigatesha agaciro umuhamagaro.

Yagaragaje ko hari aho ubuhanuzi bwagiye buhinduka inzira yo gushaka imibereho aho kuba umurimo wo gukorera Imana.

Yatanze urugero rw’abahamagara abamama bababwira amagambo aryoshye ngo “Imana yejeje ibirenge byawe” cyangwa “Imana irakwishimiye,” ariko intego nyamukuru ari ukubakuraho amafaranga make. Yavuze ko ubwo buryo atari ubuhanuzi buzima, ahubwo ko ari ubuhanuzi bw’uburofa bugamije kuyobya no kunyaga abizera.

Yashimangiye ko uwahawe amavuta y’umuhamagaro adakwiye guhindura igicaniro isoko yo gusabiriza. Abavuga Imana bakennye mu mitekerereze no mu myitwarire, bagakoresha amayeri yo gusunikira abantu gutanga, baba bagaragaza isura itari yo y’Imana.

Ubutumwa bwiza ntibugomba kuvugwa mu buryo bwo kwiyandarika cyangwa bwo gusabiriza, kuko Imana yatanze umuhamagaro inatanga n’ibikenerwa kugira ngo uwo murimo ushyirwe mu bikorwa.

Apôtre Mignonne yibukije ko hari “amavuta y’ubutambyi” n’“ay’ubwami,” bivuze ko umukozi w’Imana akwiriye kubaho mu cyubahiro, atabayeho ategereje ko abantu bamugirira impuhwe.

Yavuze ko n’iyo habaho ibihe bikomeye, uwahamagariwe umurimo atagomba kugwa mu mutego wo gusabiriza, ahubwo akiringira Imana nk’isoko y’ibyo akeneye. Gutanga kw’abizera bigomba kuba igisubizo cy’umutima ushaka gufasha, si igitutu cyangwa uburiganya.

Yasoje asaba abizera kutagwa mu mutego wo gutakambira abantu bababwira ko byabarangiranye, ahubwo bakiringira Imana ihoraho. Ubutumwa nyakuri bukwiye kubaka ukwizera no kwigisha abantu kwiringira Imana, aho kubatoza gutinya cyangwa kubashuka.

Ku bwe, igihe ubuhanuzi bwita ku kuri no ku cyubahiro cy’umuhamagaro, ni bwo Itorero riba rifite ubuzima kandi rikubaka abizera mu mucyo no mu kuri.

Apôtre Mignonne yakebuye abahanuzi basabiriza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.