× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apôtre Claude Kamuhanda wa Blessing Miracle Church azava mu giterane abaye Dogiteri

Category: Pastors  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Apôtre Claude Kamuhanda wa Blessing Miracle Church azava mu giterane abaye Dogiteri

Mu giterane giteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Apotre Claude Kamuhanda azakivamo abaye Dogiteri.

Iyi ntumwa y’Imana igiye kuba Dogiteri. Apôtre Claude Kamuhanda, ni umushumba mukuru w’itorero rya Blessing Miracle Church ryatangiye mu mwaka wa 2011, rikorera mu mujyi wa Kigali, Kacyiru ku Kinamba, rikaba rivuye mu giterane cyari cyarahawe umutwe ugira uti: “Haguruka Mugore Ukorere Imana.”

Ni itorero rifite amashami mu mujyi wa Kigali agera kuri 12, atatu muri Uganda, rikaba riri guteganya no gushyira irindi shami muri Zimbabwe. Apôtre Claude yarishinze agamije gusakaza ubutumwa bwiza, kwirukana imyuka mibi, gukangurira abantu kwihana ibyaha byabo, no kwigisha abantu kubaho ubuzima bwejejwe no kwamamaza kugira neza kw’Imana, no kwitunganya nk’abakirisitu kugira ngo bazaragwe Igihugu cyo mu Ijuru.

Uyu mushumba waryo umaze igihe kitari gito yiga, kuri uyu wa Gatandatu, ku itariki ya 9 Ukuboza 2023, arahabwa impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) izwi mu ndimi z’amahanga nka PhD. Ni ibirori bizabera ahubatse urusengero rwe, mu mujyi wa Kigali, Kacyiru ku Kinamba, kuva saa tatu (09:00 AM) kugera saa kenda (15:00 PM).

Birumvikana ko abakristo b’Itorero rye rya Blessing Miracle Church, bari mu batumirwa ba mbere bazitabira ibi birori byo guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga k’umushumba wabo Apotre Claude Kamuhanda ufite ubuhamya bukomeye dore ko yanyuze mu buzima busharira bw’ubukene ariko Imana ikaza kumuhindurira amateka.

Mu gihe Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda RGB rukangurira abashumba b’amadini n’amatorero yose yo mu Gihugu kuba bafite nibura impamyabumenyi y’ikiciro gisoza amashuri atandatu yisumbuye (diplôme A²), rukaba kandi rwiteguye kweguza abatarubahirije iri sezerano bazaba bataregura bo ubwabo, Apôtre Claude Kamuhanda we akoze ibirenzeho, kuko iyi mpamyabumenyi ya Doctorat agiye guhabwa yitwa iy’ikirenga, bivuze ko idapfa guhabwa uwo ari we wese, cyane ko abazifite mu Rwanda ari bake cyane.

Sogongera ku giterane Blessing Miracle Church ikubutsemo mu mezi macye ashize:

Ni igiterane cyatangiye ku wa 28 Nyakanga kikarangira ku wa 30 Nyakanga 2023, kigamije kwigisha abagore uko baba hafi y’Imana, n’uko bakwita ku miryango yabo ikaba mu munezero. Cyari gishimishije kuko mu bakitabiriye hari harimo abakozi b’Imana bayobowe na Apotre Claude Kamuhanda ugiye kujya yitwa Doctor.

Uretse Apôtre Claude Kamuhanda, hari harimo kandi Rev. Pastor Didace Munyaribanje akaba na mukuru wa Patient Bizimana, umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwurukundo Gevieve;

Rev Pastor Francine Uwimana, ndetse n’abandi bakozi b’Imana baturutse mu bihugu bitandukanye barimo Pastor Rebecca Katungu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, Dr Josaphat ubarizwa muri Uganda Kampala, n’Abakristo bahasengera.

Umuyobozi Mukuru w’Abagore muri iri torero Uwurukundo Genevieve yagize ati “Gutekereza kuri iyi nsanganyamatsiko twagendeye ku ijambo ryanditse muri Bibiliya mu gitabo cya Rusi 1:6.

Ni icyanditswe kigaruka ku butwari bwaranze Rusi, ubwo yapfushaga umugabo akiri muto, ariko akanga gusiga nyirabukwe, akaza kubona imigisha myinsi nyuma, ari na we waje kuba nyirakuruza wa Yesu kristo.

Kuba Rusi yarabaye nyirakuruza wa Yesu wabibona mu gitabo cya Matayo mu gice cya Mbere. Umugabo we Bowazi ari ku rutonde rw’igisekuru cya Yesu.

Pastor Rebecca Katungu utuye muri America wari Umushyitsi mukuru, akaba n’umuyobozi w’umuryango witwa Awopa Pondation yagize ati: “Insanganyamatsiko yacu ishishikariza abagore gukorera Imana, igaragaza inyungu n’imigisha bakura muri byo.”

Yavuze inyungu umugore yakira igihe yiyeguriye Imana akemera kuyoborwa nayo, yavuze inyungu zirimo ibihembo kwiteganiriza ubugingo buhoraho, n’ibindi. Yibukije abizera ko uretse umugore, buri wese akenewe mu murimo w’Imana. Yagize ati “Mumenye ko gukorera Imana birimo inyungu nyinshi kuko ntabwo kuyikorera ari ubusa”.

Apotre Kamuhanda Claude Umuyobozi Mukuru w’Itorero na we mu mwanya we yabujije abantu kumva ko ibintu bikwiye gukorwa n’abandi, ahubwo ko bakwiye kwiyumvamo inshingano yo gukorera Imana ku giti cyabo, ndetse bagaharanira kubaka ingo zitarangwamo amakimbirane no gusaba za gatanya.

Yashimiye cyane abakozi b’Imana bitanze kugira ngo izi nyigisho zitangwe, ndetse ashimira Abakristo b’iri Torero bakoze umurimo ukomeye harimo no kwitabira izi nyigisho zatanzwe.

Yasoje mu magambo agira ati “Imana iduhe ubushobozi n’imbaraga bidufasha gukora ibyo abandi badashoboye, kugeza igihe Kristo azazira gutwara itorero rye, kandi twirinde ingo zirangwa na divorce”.

Apôtre Claude Kamuhanda wa Blessing Miracle Church agiye kuba Dogiteri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.