Ku wa 17 Gicurasi 2025, umuhanzikazi w’indirimbo zamamaza Ubutumwabwiza, Antoinette Rehema uri kubarizwa muri Canada, yasohoye indirimbo nshya yise “Ubibuke”, igenewe abakozi bo mu ibanga.
Iyi ndirimbo yayikubiyemo ubutumwa bukomeye bwuzuyemo impuhwe n’ishimwe, ikaba igenewe by’umwihariko abantu bose basengera abandi mu ibanga, bagasengera abandi na bo bafite ibibazo n’ibyifuzo bifuza gusengera.
Indirimbo “Ubibuke” irimo amagambo ashimira Imana ndetse asabira umugisha abakozi b’Imana bakora umurimo wera mu bwiru, nubwo na bo baba bafite ibibazo n’imizigo yabo bwite.
Mu magambo yayo, Antoinette Rehema ashimangira ko nubwo abakozi b’Imana basengera abandi bakabafasha mu isengesho, na bo ubwabo baba bakeneye gusabirwa umugisha n’uburinzi bw’Imana.
“Batwikorerera imitwaro yacu, kandi na bo iyabo ibaremereye, bahora basenga cyane ngo njye ntabarwe, ibaze ko hari ubwo na bo biyibagirwa,” ni amwe mu magambo avuye ku mutima agize iyi ndirimbo, yerekana ko abantu basengera abandi kenshi biba bikwiriye ko na bo bagera igihe bagasengerwa.
Iyo ndirimbo yanditswe ku buryo bw’umwimerere kandi ifite ubutumwa bwihariye bwo gushimangira agaciro k’umurimo w’amasengesho n’ubwitange bw’abakozi b’Imana. Indirimbo igaragaramo amagambo y’ihumure, isaba Imana gukomeza guha umugisha no kwibuka abo basengera abandi mu ibanga.
Mu magambo ye, aganira na Paradise yagize ati: “Iyi ndirimbo nayandikiye abakozi bo mu ibanga mwese. Niba uzi ko hari ubwo usengera abandi, atari uko nawe ufite ibikugoye, ariko ugaheka ibyifuzo by’abandi, ndetse rimwe na rimwe batanabizi, iri sengesho ryange rikugereho nawe. Imana yite ku byawe byose bikugoye, igusetse, ikuremere amashimwe, bimenyekane ko wayikoreye neza.”
Indirimbo “Ubibuke” yashyizwe hanze ifite amajwi meza y’umwimerere, yatunganyije neza mu buryo bwa audio, hamwe n’amashusho yafashwe n’umuyobozi wa videwo Santos Grial Baguela, ibyatumye irushaho kugira uumwihariko nk’uko bisanzwe ku muziki wa Antoinette Rehema.
Abafatanyabikorwa b’ingenzi muri iyi ndirimbo barimo TFS (Trinity for Support), ikaba label ifasha mu gufata amashusho meza y’indirimbo ku rwego rwo hejuru, n’abandi bamufashije mu bikorwa by’amajwi, amashusho, no kumenyekanisha iyi ndirimbo, harimo Patrick Nishimwe, Frodouard Uwifashije (umunyamakuru wa Paradise akaba n’umuyobozi wa TFS), ndetse n’abanditsi n’abanyamakuru batandukanye. Abo bose barashimirwa na nyiri indirimbo.
Uyu muhanzi azwiho kuba afite impano idasanzwe mu gutangaza Ubutumwa Bwiza mu ndirimbo ze, aho akunda gutekereza ku bibazo byugarije abantu mu buryo bw’umwuka, akabivugaho binyuze mu kubishyira mu njyana ishimishije, bikaba bifasha abakunzi be gukomeza kwizera no kugira icyizere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Reba indirimbo “Ubibuke” ya Antoinette Rehema kuri YouTube
Indiimbo za Antoinette Rehema ziri mu bituma abantu barushaho gukomera mu kwizera