× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Antoinette Rehema yamaze abakunzi ba Gospel imbeho yo mu itumba mu ndirimbo "Simaragido"

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Antoinette Rehema yamaze abakunzi ba Gospel imbeho yo mu itumba mu ndirimbo "Simaragido"

Izina Antoinette Rehema ni izina rimaze gushora imizi mu bakunzi ba Gospel bitewe n’imirimo ikomeye Imana ikomeje gukoresha. Uyu mubyeyi kuri ubu wibereye mu gihugu cya Canada hamwe n’umuryango we, yashyize hanze indirimbo iryoshye.

Kuri ubu uyu mubyeyi yongeye guha abakunzi be indirimbo nshya yitwa "Simaragido" igaruka ku buzima bushaririye kuruta umuti wa cyimbazi (ubusharire bwawo wabubaza abana bavukiye i Runda na Gihara za Kagina ahitwa rwabasengo. Warwaraga inzoka, bawuguha ukicuza icyatumye uhekenya ibijumba).

Nk’uko yari yarabisobanuye ubwo yashyiraga hanze indirimbo "Kuboroga", Antoinette Rehema akomeje gusohora indirimbo zigaruka ku butumwa Imana yamuhaye ubwo yari ku gisasiro yiseguye Bibilia nyuma y’Impanuka ikomeye yakoze akamara igihe kinini atazi uko umucyo w’ahera ho mu rusengero hasa doreko inshuti ze zari abarwayi n’abaganga.

Ubwo yaganiraga na Paradise, Antoinnette Rehema yavuze ko indirimbo ye nshya yise "Simaragido" ikubiyemo amateka ye. Yagize ati "Ibyo nanyuzemo bingoye cyane byagiye bituma nenda guhera umwuka, umutima wenda guhagarara!! Yakomeje agira ati" Ariko Uwiteka mutabaje aranyumva arantabara mu gihe nta byiringiro nari nsigaranye!".

Uyu muramyi avuga ko yasenze abaza Imana imvano yo kubabazwa nka Yobu kandi ugasanga ikigeragezo cyavagaho ikindi gihinguka nk’uko nawe uzumva iyi ndirimbo uyu munsi uri kubibaza Imana ".

Yaje guhishurirwa ko impamvu y’ubwo busharire byaturutse ku mugambi Uwiteka wo kumukoresha iby’ubutwali amufiteho. Yagize ati: "Iyo ashaka kurema intwari ayinyuza mu bikomeye kugira ngo izakomeze n’abandi kandi ihinduke urugero rw’ubwiza bw’Imana".

Muri iyi ndirimbo, Antoinette Rehema yumvikana agira ati" Njyewe sinkamenye ko ugira ngo umpindure mushya, yewe n’iyo naba ndibwa ubuzima bukanga, sinari nzi ko biba ari uruganda unyuzamo ngo ubone uko wereka isi agaciro kanjye. Namenye ko ari byo bikwiye kwemera ubushake bwawe".

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe hari hashize iminsi asangije abakunzi be indi ndirimbo yabakoze ku mutima yitwa "Ibinezaneza" ikaba imwe mu zagarutsweho cyane bitewe n’uburyo yaririmo ubutumwa buhumuriza ababorogeshwa n’Imibabaro n’agahinda no gusuhuza umutima.

Iyi nayo ikaba murumuna wa "Kuboroga" aho yahamagariraga ubwoko bw’Imana guhaguruka bakaborogeshwa n’ibizira bikorerwa ahera. Iri jambo "Simaragido" Ubusanzwe riboneka mu gitabo cy’ibyahishuriwe Yohana (Ibyahishuwe 4:3)

Hagira hati"Uwari uyicayeho yasaga n’ibuye ryitwa yasipi n’iryitwa sarudiyo, kandi umukororombya wari ugose iyo ntebe usa na simaragido.)" hakaba n’ahandi hagira hati" Ibyahishuwe 21:19.

Imfatiro z’inkike z’urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido, rikaba ari ibuye ry’igiciro cyinshi.

Nk’uko mubizi, ibuye ry’agaciro rinyuzwa mu ruganda rigashongeshwa kugirango rizavemo Imodoka y’agaciro kenshi yifuzwa n’abahisi n’abagenzi. Uko ni ko no mu isi abantu bahura n’ibibagerageza bagakomereka nk’uko Dawidi yarwaye n’idubu n’intare akisanga imbere ya Goliati, Sauli akamugisha uruhindu bikarangira ahungiye mu gihugu cy’abafirisitiya (Ibaze guhungira ku mwanzi wawe? Ni uko nta yandi mahitamo ufite) Byaje kurangira Sauli apfuye Dawidi abona kuba umwami nyuma y’,imyaka 23 ahawe iryo Sezerarano.

Uyu muramyi aherutse mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye byiganjemo kwagura umuziki we akaba yarateguje abakunzi be kuzabaha Alubumu y’indirimbo akomeje gusohora ndetse avuga ko uyu mwaka wa 2024 adafite gusinzira mu gihe Satani akomeje kugaba ibitero ku bwoko bw’Imana.

Antoinette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya yakiriwe neza cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.