× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Annette Murava n’umukunzi we Bishop Gafaranga bakoze ubukwe-VIDEO

Category: Love  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Annette Murava n'umukunzi we Bishop Gafaranga bakoze ubukwe-VIDEO

Umunsi w’ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava washyize uragera, nubwo abantu bamwe batahise bizera ko ari ubukwe nyabukwe nyuma y’uko ubutumire bwabo bugiye hanze mu minsi ishize.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/02/2023 ni bwo Bishop Gafaranga na Annette Murava. Ni nyuma y’iminsi micye basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye kuwa 02.02.2023 nk’uko byanditswe na Umuseke.rw.

Itangazamakuru ryahejwe muri ubu bukwe ariko hari amashusho Paradise.rw yabashije kubona yo mu muhango wo gusaba no gukwa, akaba ari nayo ari kuzenguruka cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba agaragaza umugeni hamwe n’abamugaragiye bitegura gusanga umukwe.

Abanyamakuru benshi bari bitabiriye ubu bukwe babujijwe kwinjira, ndetse n’ababashije kwinjira barasohorwa ndetse hasibwa amafoto n’amashusho yose bari bafashe.

Paradise.rw yamenye ko umunyamakuru wa Himbaza Tv ifatwa nka nimero ya mbere muri shene za Youtube za Gospel, ari mu bangiwe gufata amashusho. Abashinzwe umutekano w’ubu bukwe, bahamagaye Annette kuri telefone bamubaza niba yaratumiye Himbaza Tv, asubiza ko ntayo yatumiye. Umufotozi wa inyaRwanda.com nawe yasubijwe inyuma.

Ubukwe bw’aba bombi bubaye nyuma y’amezi 9 Annette Murava atangaje ko yambitswe impeta n’umusore atigeze avuga amazina. Yatangaje ayo makuru ubwo yasohoraga indirimbo y’umuntu unezerewe cyane/usubijwe yitwa "Ndakwibutse" yaje ikurikira irimo agahinda kenshi yitwa "Niho nkiri" [Ni indirimbo z’inkuru mpamo ku buzima bwe].

Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava, bwabereye i Nyamata kuri La Palisse Hotel kuri uyu wa Gatandatu mbere y’iminsi ngo hizihizwe umunsi w’abakundana. Gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana ni ho byabereye. Abatumiwe bakiriwe kuri Palisse Hotel.

Ubukwe bwa Annette Murava na Gafaranga bwabaye kuri uyu wa Gatandatu

Gufungura Itorero: Impamvu 3 nanejejwe n’ubukwe bwa Annette Murava na Bishop Gafaranga

Ubukwe bwa Annete na Gafaranga mu mboni za Bishop Agabus

Mu nkuru iheruka, Bishop Agabus wa Paradise.rw, yavuze ko yanezerewe cyane akimara nkumva inkuru nziza y’uko Annette na Gafaranga bagiye kurushinga. Ati "Hari impamvu eshatu nifuza kubasangiza zatumye nishimira cyane ubu bukwe".

1. Gospel yungutse indi Couple kandi y’abahanga cyane

Annette Murava umwibuke mu ndirimbo "Imboni" yagaragaje ubuhanga bwe mu ijwi. Ni indirimbo yanditswe n’umunyamakuru Isaa Karinijabo, izamura izina ry’uyu mukobwa, gusa uyu mukobwa yaje kudahozaho, ari nacyo wavuga ko yazize ntiyahita agera ku gasongero. Yaje gukora "Niho Nkiri" na "Ndakwibutse", zishimangira ubuhanga bwe, arakundwa bikomeye.

Iby’uko Annette Murava akunzwe, ntubitindeho kuko mu mwaka umwe n’amezi macye indirimbo ye "Niho nkiri" imaze kuri YouTube, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ndetse na Israel Mbonyi yaravuze ati ’sinajya muri BK Arena ntari kumwe na Murava’, ni ko kumutumira mu gitaramo gikomeye cyabaye kuri Noheli y’umwaka ushize.

Kuba iyi mpano ikomeye igiye guhuza inganzo na Bishop Gafaranga, mwitege itsinda rikomeye cyane ry’abashakanye rigiye kwiyongera ku bagafashe nka Papi Clever & Dorcas; James & Daniella; Ben & Chance; Fabrice Nzeyimana & Maya Nzeyimana, n’abandi.

Impamvu yo kuvuga ibi, Bishop Gafaranga aherutse gutungurana, agaragaza ko afite impano ikomeye mu kuramya. Benshi bari bamuzi mu gutera urwenya, ariko aho ahuriye na Annette Murava, yarahinduse. Baririmbanye indirimbo na n’ubu zijyana benshi mu Mwuka. Ibi urabyemera nureba indirimbo bakoranye arizo "Umuriro" na "Igitambo".

2. Bazashinga Itorero kandi rizayobokwa

Hari inshuti ya hafi ya Bishop Gafaranga, yigeze kumbwira ko n’ubwo abantu bafata Gafaranga nk’umunyarwenya ariko ko vuba cyane bazatungurwa bose. Yambwiye ko Bishop Gafaranga vuba cyane azasengerwa akaba Bishop nya Bishop.

Yanavuze ko kimwe mu byo kwitega kuri we kandi kizatungura benshi ni ugushinga Itorero, hari n’ikinyamakuru nigeze kubona cyabyandise. Nabifashe nk’urwenya, ariko nkibona ko agiye kurushinga na Annette Murava, nahise nitegura Itorero Gafaranga agiye gufungura.

Si ugusetsa gusa ahubwo Bishop Gafaranga azi no kubwiriza bya nyabyo, ukongeraho ko Annette Murava umuramyi mwiza akaba ari n’umwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Team) muri Eglise Vivante Kabuga, kandi rikunzwe mu gihugu.

Itorero aba bombi bazashinga, ryayobokwa rwose cyane cyane n’ab’amazina azwi mu Rwanda basanzwe ari inshuti cyane nabo, ukongeraho n’abo bahuje imyemerere batari bacye. Ryaba ari Itorero rishingiye cyane ku kuramya Imana, no kubwiriza inyigisho cyane cyane zirebana n’urubyiruko.

Impamvu ibi byose bishoboka, nureba ku butumire bwabo, ntabwo bagaragaje Itorero bazasezeraniramo, bivuze ko batazasezeranira mu matorero basanzwe babarizwamo. Wasanga ayo matorero ari kubishisha kubera icyemezo cyabo cyo kubana, bityo aba bombi bakaba bahita bafatiraho bagatangiza itorero ryabo.

3. Annette Murava agiye gufata intebe y’Ubwamikazi muri Gospel y’u Rwanda

Nka Bishop Agabus, mbona intebe y’ubwamikazi mu muziki wa Gospel muri iyi minsi yicaweho na Vestine & Dorcas, n’ubwo hari abashobora kukubwira Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi n’abandi. Njye ndabivugira ko aba bana bato b’i Musanze ari bo basohora indirimbo igasamirwa hejuru kandi bakaba bahozaho. Ntibashobora kumara amezi 2 badashyize hanze indirimbo nshya.

Annete Murava ugiye kubana iteka na Gafaranga nk’umugabo n’umugore, igihe ni iki akicara ku ntebe y’ubwamikazi ya Gospel bivuze ko indirimbo ze zigiye kujya zisamirwa hejuru kurusha iza bariya bana n’abandi bahanzikazi ba Gospel bose mu Rwanda, zikarebwa cyane, kuko ahanini mbona azajya aririmba ubuzima bwe busharira yanyuzemo, bugafasha benshi.

Hari abo numvise batishimiye ko agiye gushaka umugabo ngo w’abana batatu, ariko ibi ni byo bizongera indirimbo nyinshi mu mutima we, kandi zizaryohera benshi cyane, kuko nyuma y’ibibazo runaka umuntu acamo, ubuzima burakomeza, kandi buryoha iyo ubwishimiye.

Annette Murava yasabwe aranakobwa

Hashize amezi 9 Murava atangaje ko yambitswe impeta

Ubukwe bwageze

Akunda kuririmba indirimbo z’ubuzima bwe

Annette avuye mu basiribateri

Aherutse guhurira na Mbonyi mu gitaramo muri BK Arena

Bishop Gafaranga watwaye umutima wa Annette

Bishop Gafaranga mu bihe bishize yaririmbanye na Annette bitungura benshi

Annette afite impano idashidikanwaho

Murava (uwa mbere ibumoso) ari mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda

Turirimbane "Niho Nkiri" ya Annette Murava

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyi nkuru ko icukumbuye ra, wagirango umwanditsi yari ariyo Kandi nawe yarahejwe nk’abandi banyamakuru Bose😂😂

Cyanditswe na: ntakirutimana Jean Bosco   »   Kuwa 11/02/2023 23:35