× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa Leo XIV yasuye gereza ya Bata mu ruzinduko rwasize isomo rikomeye

Category: Amakuru  »  10 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Papa Leo XIV yasuye gereza ya Bata mu ruzinduko rwasize isomo rikomeye

Ku munsi we wa nyuma mu ruzinduko rwe muri Afurika kuri uyu wa 22 Mata 2026, Papa Leo XIV yasuye gereza ya Bata iherereye mu mujyi wa Bata muri Equatorial Guinea, aho yagiranye ibiganiro byuje amarangamutima n’imfungwa, abaha ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.

Papa akigera muri iyo gereza, yakiriwe mu buryo bwihariye n’imfungwa aho bari bari ku mirongo, bambaye impuzankano yabo mu mabara atandukanye ndetse bafite amabendera ya Vatikani n’andi ariho ifoto ya Papa, bagaragaza ibyishimo n’ubwuzu bamufitiye.

Mu kumwakira kandi babyinnye bararirimba bagaragaza icyizere. Indirimbo yabo yasabaga Papa kubasabira imbabazi n’ubwisanzure, igaragaza uburemere bw’ubuzima barimo n’icyifuzo cyo kubona ubuzima bushya.

Mu gihe Papa yari agiye gutanga ubutumwa bwe, imvura nyinshi yatangiye kugwa. Gusa ntibyabujije Imfungwa kuguma aho bari, batanyeganyega, bitewe n’inyota yo kumva ubutumwa yabageneye.

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yagaragaje ko n’iyo mvura ishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’umugisha w’Imana n’uko itajya ita abantu bayo.

Yibukije Imfungwa ko nta muntu n’umwe uhejwe ku rukundo rw’Imana, anashimangira ko ubuzima bw’umuntu budakwiye gusobanurwa n’amakosa yakoze gusa.

Yagize ati: "Hari amahirwe yo kongera gutangira, kwiga no guhinduka, asaba ko abafunzwe bahabwa amahirwe yo kwiga no gukora imirimo ibahesha agaciro, kugira ngo bitegure neza ejo hazaza.’’

Nyuma y’ijambo rye, Imfungwa zashyikirije Papa impano y’umusaraba bakoze mu giti, igaragaza ubufatanye n’icyizere bafite. Na we yabahaye igishushanyo cya Mutagatifu Fransisiko wa Asizi, nk’ikimenyetso cy’ihinduka n’icyizere.

Uwo mutagatifu na we yigeze gufungwa, ariko icyo gihe cyamubereye intangiriro yo guhinduka mu buzima bwe, bituma aba urugero rw’uko n’uri mu bihe bikomeye ashobora kongera kubona inzira nshya y’ubuzima.

Mu gusoza uruzinduko, Imfungwa zagaragaje amarangamutima akomeye, bamwe baririmba abandi babyina, bagaragaza inyota y’ubwisanzure n’icyizere cyo kongera kubaho mu mahoro. Byari ibihe bidasanzwe byerekanye ko no mu buzima bugoye, icyizere n’urukundo bishobora gukomeza kubaho.

Uruzinduko rwa Papa muri iyi gereza rwasize isomo rikomeye, ko n’aho umuntu yaba ari hose, adakwiye kwiheba, kuko urukundo rw’Imana rutagera ku bamwe ngo rusige abandi, ahubwo rugera kuri bose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.