Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana amateka no gufasha abahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, umuryango Helvine Foundation Group wateguye igikorwa cyiswe “Icyizere cy’Ejo”, cyo kuremera ababyeyi barokotse Jenoside no kubaha icyizere cy’ahazaza.
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cy’iminsi 100 kigikomeje, umuryango Helvine Foundation Group wateguye igikorwa cyihariye cyiswe “Icyizere cy’Ejo”, kigamije gusura no gufasha ababyeyi barokotse Jenoside, mu rwego rwo kubaha ihumure no kongera kubereka ko batari bonyine.
Iyi gahunda idasanzwe iteganyijwe ku wa 26 Mata 2026, ikazabera mu Murenge wa Mageragere, aho ababyeyi barokotse Jenoside bazasurwa bagahabwa ubufasha butandukanye ndetse bakanaganirizwa mu rwego rwo kubafasha gukomeza urugendo rwo kubaho bafite icyizere.
Helvine Foundation iyobowe n’umwana witwa Helvine, ufatanyije n’ababyeyi be, igamije guteza imbere ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza. Uyu muryango ugaragaza ko n’ubwo ari umwana ukiri muto, agira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi, cyane cyane ku batishoboye, cyangwa abahuye n’amateka akomeye.
Iki gikorwa kizitabirwa n’abahanzi n’ibyamamare batandukanye barimo Nelly Umulisa, Yvan Mpano, Jojo Waxy, Mugande ndetse na Mama we Tuyishime Josiane, bazatanga ubutumwa bwo kwibuka, guhumuriza no gutanga icyizere, binyuze mu buhanzi n’ubuhamya.
Helvine na papa we Ndahiro Yves, babwiye Paradise ko intego nyamukuru ari ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko banibanda ku kubaka ejo hazaza hatarimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bagize bati: “Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi twese hamwe duhagurukire kubaka Igihugu n’ejo hazaza hatagira ivanguramoko n’ingengabitekerezo mbi ya jenoside. Twibuke, Twiyubake.”
Bashimangira ko ari umwanya wo kugaragaza urukundo, gufasha no kongera imbaraga mu barokotse Jenoside, by’umwihariko ababyeyi bagifite ibikomere by’amateka banyuzemo.
Helvine Foundation ikomeje gahunda zitandukanye z’ubugiraneza, kandi iki gikorwa ni kimwe mu bizatuma akomeza kugira imvugo ye ingiro, afasha abantu bari mu buzima bugoye, akabahumuriza.
Imana ikunda abantu bagira impuhwe, bagafasha abandi badategereje igihembo. Ibi bikorwa by’urukundo bigaragaza ko umuntu afite umutima wumvira Imana, kuko n’Imana ubwayo yita ku batishoboye, abarwaye n’abababaye.
Nta gikorwa cyiza kibagirana imbere yayo, ndetse iteka ihora yiteguye kwitura umuntu wakoze neza. Gutangana umutima wuzuye, nta cyo witeze, ni ikimenyetso cyo gukorera Imana, kuko uko dukorera abandi, ni ko tuba tuyikorera.
Mu rwandiko rwandikiwe 1 Abatesalonike 5:14, Pawulo yabibukije gukomeza abanyantege nke, kubasengera no gufasha abatishoboye.
Uru rugendo rwa Helvine, ruzarushaho gushimangira ko gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda, ibyo Yesu yadusabye, bitarangirira mu magambo gusa.
Abantu bose barahamagariwe kwitabira no gushyigikira iki gikorwa, haba mu buryo bwo gutanga ubufasha cyangwa kubana n’ababyeyi bazasurwa. Ushaka amakuru arambuye cyangwa gutanga inkunga ashobora guhamagara kuri 0788920118, akavugana na Tuyishime Josiane, mama wa Helvine.