Muhabwanayo Pauline, umuhanzikazi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu myiteguro ikomeye yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise “Isiganwa”, izajya hanze muri Gicurasi 2026.
Uyu muhanzi ukiri mushya ariko wiyemeje gukorera Imana binyuze mu gukoresha impano ye y’ijwi ryiza, avuga ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’urugendo rwe rushya mu muziki wa Gospel.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise ku wa 25 Mata 2026, Pauline yavuze amagambo yuzuye imizimizo y’inganzo agira ati: “Nindekura indirimbo yanjye ya mbere y’amashusho, bizamera nko kumena ingano mu nkoko zishonje.”
Iyi mvugo ye yayisobanuye avuga ko abona indirimbo ye izasohoka igasanga abantu bafite inyota nyinshi y’ubutumwa bwo kuramya Imana, ku buryo bazayakira vuba, bakayikunda kandi ikabagera ku mutima mu buryo bukomeye.
Yongeye gusobanura ko icyo yashakaga kugaragaza ari uko indirimbo ye izagira ingaruka zihuse ku bazayumva, ikinjira mu mitima y’abantu bayikeneye, nk’uko inkoko zishonje iyo zibonye ingano nyinshi zihutira kuzirya nta gutindiganya.
Yagize ati: “Nubwo iyo mvugo ishushanya kwihuta no kurya byinshi icyarimwe, nge nyikoresha nk’ishusho yo kugaragaza uburyo abantu bazakira indirimbo yanjye bashonje mu mutima wabo bashaka ubutumwa bw’Imana.”
Pauline utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ari mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika ariko akaba afite umuhamagaro uhamye.
Asanzwe afite izindi ndirimbo yasohoye mbere, zirimo Murajya He? Imbaraga z’Imana, Umwami wa Kera na Urashoboye, ariko izo zose zari mu buryo bwa audio gusa.
Avuga ko Imana yamuhamagariye kuririmba no kugeza Ijambo ryayo ku bantu mu buryo bwose ishaka. Yagize ati: “Ndi umuramyi mushya, ariko numva mfite umuhamagaro ukomeye wo kuvuga Ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo.”
Indirimbo ye “Isiganwa” yamaze gufatirwa amashusho, kandi Pauline avuga ko ifite amashusho meza ndetse n’ubutumwa bukomeye buzafasha abantu kwiyibutsa urugendo rw’ubuzima bwo kwizera.
Yizeye ko izakundwa cyane n’abazayumva kuko igaragaza umuhamagaro we n’ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.
Uyu muhanzikazi asoza asaba abakunzi b’umuziki wa Gospel kuba bagiye kumushyigikira hakiri kare, kuri channel yamaze gushyira mu mazina ye bwite ya Pauline Official, ivuye ku izina yari isanzweho rya Kwa Yesu TV, aho yacishaga ibiganiro bivuga ku Mana.
Nubwo ari intangiriro, afite icyizere ko iyi ndirimbo izaba intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gukorera Imana binyuze mu mpano ye yo kuririmba.
Umva ubuhanga bwe mu ndirimbo Murajya He? kuri YouTube channel izashyirwaho Isiganwa itegerejwe