Abangilikani n’Abakristo bose muri rusange bari bababajwe n’uko ibibazo by’itorero bitakemuriwe mu itorero ahubwo bikajyanwa muri Leta, none bongeye gukorwa mu bisebe kuko Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yahakanye ibyo aregwa.
Ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ruherereye mu Karere ka Musanze rwaburanishije Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba wa EAR Diyosezi Shyira, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranweho birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite. Ibi byaha byose yabihakanye, avuga ko ibyo ashinjwa bidafite ishingiro.
Bwa mbere, iyi nkuru yateje impaka ndende mu Bakristo b’Itorero Angilikani mu Rwanda, aho bamwe bibajije impamvu ibibazo by’Itorero byagejejwe imbere y’inkiko za Leta aho gukemurwa n’inzego z’Itorero ubwaryo.
Bamwe basanga iyi ari inenge y’imiyoborere mu madini, mu gihe abandi babona ari ngombwa ko inzego za Leta zinjira mu kibazo iyo ubuyobozi bw’Itorero bunaniwe kugikemura.
Ubwumvikane buke bwavuyemo urubanza
Ibibazo byo muri Diyosezi Angilikani ya Shyira byatangiye kuvugwa kera, aho bamwe mu bakozi b’Itorero, barimo bapasiteri, bagaragaje imikorere idahwitse ya Musenyeri Mugiraneza.
Bamushinjaga kwigwizaho umutungo, gukoresha nabi umutungo wa Diyosezi, ndetse no gukoresha icyenewabo mu guha imirimo bamwe mu bo mu muryango we.
Ibirego byakomeje gukura, kugeza ubwo bamwe mu bayobozi b’Itorero bagaragaje ko batishimiye imiyoborere ye, bikaba byaragejeje ku guhagarikwa kwe n’ubuyobozi bwa EAR mu Rwanda.
Icyakora, ikibazo nticyarangiriye aho kuko cyakomeje gukurura impaka, bigeza ubwo inzego za Leta zinjiye mu kibazo, maze Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumuta muri yombi ku itariki 21 Mutarama 2025.
Ese Ibibazo by’Itorero bikwiye gukemurwa na Leta?
Mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abakorinto, yabasabye kutajyana ibibazo byabo imbere y’abatizera, ahubwo bakabikemurira mu Itorero ubwaryo. Mu 1 Abakorinto 6:1-6, Pawulo yagize ati: "Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?
Ntimuzi y’uko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi?
Ntimuzi ndetse y’uko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby’ubu bugingo? Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.
Mbese koko nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza? Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?"
Iyi mirongo ya Bibiliya igaragaza ko Itorero rifite inshingano zo gukemura amakimbirane y’abizera mu buryo bwemewe n’Imana, aho kwirukira mu nzego za Leta.
Icyakora, nk’uko Bibiliya ibivuga mu Abaroma 13:1-5, Leta ifite inshingano zo gucunga umutekano n’ubutabera, bityo iyo Itorero rinaniwe gukemura ibibazo byaryo, Leta irinjira kugira ngo habeho uko gushyira ibintu mu buryo.
Ku rundi ruhande, bamwe mu Bakristo b’Itorero Angilikani babona ko ibibazo bya Musenyeri Mugiraneza byakabaye byarakemuriwe imbere mu Itorero, aho kugira ngo bigere mu nzego za Leta. Bamwe bagize bati:
"Ese ibi bibazo byo mu madini no mu matorero, ntibyajya bikemurirwa mo imbere aho kugira ngo bigere kure?"
Undi yagize ati: "Muri Kiliziya Gatolika bapfa ibindi ariko iby’ubuyobozi n’amafaranga/imitungo nta padiri wabipfa na Musenyeri we ngo banafungishanye bene kariya kageni."
Aya magambo agaragaza ko hari ababona ko gukemura ibibazo by’Itorero muri Leta ari intege nke z’ubuyobozi bw’Itorero, kuko bidasanzwe ko abayobozi b’amadini bajya mu nkiko ku bibazo bifitanye isano n’imitungo n’imiyoborere.
Ubundi se inzego z’Itorero zari zikwiye gukora iki?
Nk’uko byagaragaye, mbere y’uko ikibazo kigera mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubuyobozi bw’Itorero bwari bwagerageje gukemura iki kibazo.
Ku itariki ya 3 Ukuboza 2024, Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yahagaritse Musenyeri Mugiraneza kugira ngo hakorwe ubugenzuzi ku byavugwaga.
Icyakora, nyuma yo kugerageza gukemura ikibazo bikanga, RIB yinjiye mu kibazo kuko ishinzwe iperereza no gukurikirana ibyaha.
Ibi bigaragaza ko nubwo Itorero rigerageza gukemura ibibazo byaryo, hari ibidashobora gukemukiramo kuko bisaba gutanga ibisobanuro bihagije, bityo Leta igahabwa uburenganzira bwo kubikemura.
Ubusanzwe, Itorero rifite inshingano zo gukemura amakimbirane n’ibibazo by’abayoboke baryo mu buryo bw’amahoro, kandi rishingiye ku mahame ya Gikristo. Iyo ritanze icyuho, inzego z’igihugu zibona uburenganzira bwo kubinjiramo.
Igikwiye gukorwa mu bihe biri imbere
Ibibazo by’Itorero bijya mu nzego za Leta bituma abizera benshi bibaza niba koko Itorero rifite ubushobozi bwo kwigenga no gukemura ibibazo byaryo. Kuri iyi ngingo, ibintu bibiri by’ingenzi bikwiye kwitabwaho:
1. Kunoza imiyoborere y’Itorero – Ubuyobozi bw’Itorero bugomba kugira imikorere iboneye, ituma habaho gukemura ibibazo bitagombye kugera mu nzego za Leta.
2. Gushyira imbaraga mu bucamanza bw’Itorero – Hashyirwaho inzego zihamye zo gukemura ibibazo by’abizera, ku buryo bitagomba kujya mu nkiko za Leta.
Mu gihe ibi bidashyizwe mu bikorwa, ibibazo nk’ibyabaye muri Diyosezi ya Shyira bizakomeza kugaragara mu matorero atandukanye, bitume hagaragara ihungabana mu miyoborere y’amadini.
Urubanza rwa Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel rwerekana ikibazo gikomeye kiri mu Itorero, aho ibibazo bishingiye ku mitungo n’imiyoborere bikomeza gufata indi ntera.
Nubwo Bibiliya isaba ko Abakristo bakemura ibibazo byabo hagati yabo, ubundi hari aho bigera bikaba ngombwa ko inzego za Leta zibyinjiramo.
Ese byari bikwiye ko ikibazo kigera mu nzego za Leta, cyangwa se ubuyobozi bw’Itorero bwagombaga kugira icyo bukora kare? Ibi ni bimwe mu bibazo bikwiye kwibazwa, kuko gukomeza kugira ibibazo nk’ibi byasubiza inyuma icyizere cy’Abakristo ku buyobozi bw’Itorero ryabo.
Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yahakanye ibyo aregwa mu rukiko