 
                        
                        Umuhanzikazi Ange Nicole yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye bwite yise “Isezerano” mu gihe ari kwishimira ko iyo yasubiyemo, “Mwami Wakomeretse”, yujuje miliyoni y’abayirebye kuri YouTube mu mezi ane gusa.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, umuhanzikazi Uwizeye Ange Nicole uzwi ku izina rya Ange Nicole, yatangaje byinshi ku ndirimbo nshya yashyize hanze yise ‘Isezerano,’ indirimbo atangaza ko atari iyo mu Gitabo cy’indirimbo, ahubwo ko ari igihangano cye gishya.
“Oya iyi ndirimbo Isezerano nasohoye si iyo mu Gitabo cy’indirimbo, ni igihangano ’cyanjye’, yitwa Isezerano.”- Ange Nicole aganira na Paradise.
Ange Nicole ni umwe mu bahanzi bashya mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yasubiyemo, cyane cyane iyo mu Gitabo yitwa Mwami Wakomeretse, yasohoye tariki 21 Nzeri 2024, ikaba yarakiriwe neza n’abayikunda.
Iyi ndirimbo yakunzwe cyane ku buryo yamaze no kugera kuri miliyoni y’abayirebye kuri YouTube, bikaba bimwongerera imbaraga zo gukomeza gukora ibihangano bishya.
Ubuzima bwe mu muziki wa Gospel
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Ange Nicole yasobanuye urugendo rwe mu muziki, avuga ko yatangiye kuririmba akiri umwana muri korari y’abana (Sunday School), hakaba ari ho yakuye urukundo rwinshi rwo guhimbaza Imana. Yagize ati:
“Nakuze ndirimba muri korari z’abana, rero nakuze mbikunda, noneho nkura ndirimbana n’abandi baririmbyi bakuru, ndushaho kubikunda. Nakuze numva mbikunze, bindimo.”
Kuva mu mwaka wa 2023, ni bwo yatangiye gukora indirimbo ze bwite, aho indirimbo ye ya mbere ‘Ishobora Byose’ yamurikiwe abakunzi be muri uwo mwaka. Nyuma yayo, yakomeje gukora izindi ndirimbo zirimo ‘Buri Gihe’ yasohotse ku wa 24 Gicurasi 2024.
Isezerano: Indirimbo nshya ivuga ku gukomera kw’Imana
Ange Nicole yavuze ko Isezerano ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko Ijambo ry’Imana ritajya ripfa guhera, ndetse ko isezerano ryayo risohozwa uko yabisezeranyije.
Mu ndirimbo agira ati: “Yakoze ibikwiriye, Imana yakoze ibikwiriye. Imana yaremye ibiguruka mu kirere, ni yo yaremye ibigendera ku butaka. Yabigeneye imibereho ikwiriye, nimuhumure Imana irakomeye.”
Mu butumwa buhererekanywa mu ndirimbo, agaruka ku magambo avuga ko Imana yabwiye Mariya ko azabyara Yesu, bikarangira bibaye impamo, bityo agasaba abantu bose kwizera isezerano ry’Imana kuko n’aho ryatinda, risohozwa.
“
Gusaba inkunga y’amasengesho n’ubufasha bw’abakunzi be
Ange Nicole yavuze ko atajya atenguha abakunzi be, kuko akora umuziki mu buryo bubanyura, akaba yiteguye gukomeza no gukora izindi ndirimbo zo guhimbaza Imana, ndetse no gusubiramo izo mu Gitabo.
Yagize ati: “Nge sinjya ndambira abantu, ni yo mpamvu njya ncishamo nkaririmba na ziriya zo guhimbaza Imana zo mu Gitabo cyangwa ngakora cover.”
Yasabye abamukurikira gukomeza kumushyigikira, haba mu masengesho no mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo ubutumwa bwiza burusheho gukwira ahantu hose.
Uwizeye Ange Nicole ni Umukristo wo mu Itorero rya Bethammi Fellowship Church, riherereye mu Mujyi wa Kigali. Indirimbo ye nshya Isezerano ikomeje kwakirwa neza, ikaba iri gutanga ihumure n’icyizere ku bayumva bose.
RYOHERWA N’INDIRIMBO ISEZERANO YA ANGE NICOLE
Ange Nicole yiyemeje kutazigera yicisha irungu abakunzi be