Buri mwana wese agira inzozi, buri musaza nawe akagira iyerekwa, itandukaniro rikaba isaha y’Imana ndetse n’inzira.
Kuri ubu umwe mu barose neza akaryama neza, yarangiye gushinga ikirenge mu cya Alexis Dusabe afata nka Gamarieli we mu muziki. Athanase Nshimiye ni umusore w’imyaka 25 akaba n’umunyeshuli wiga itangazamakuru muri East African University.
Kuri ubu afite ishimwe ridacagase nyuma yo gusohora indirimbo ya mbere yise "Umbera mushya" igasamirwa hejuru n’abakunzi ba Gospel biganjemo n’ibyamamare.
Umwe mu bakunze iyi ndirimbo ni umuramyi Elisa Tugi usengera mu itorero rya ADEPR Muhima akaba yaramamaye mu ndirimbo zirimo Mwuka Wera, Munyure muri iyo nzira, Cya gitare, Komeza imbere, Ibyiringiro, Nkomeza, Urwandiko, Mu isi, Urukundo, Mwami na Naramubonye.
Aganira na Paradise, Athanase Nshimiye yavuze ko kuri ubu ari umwanya mwiza wo kuba Imana imumurikiye u Rwanda n’Isi yose binyuze mu mpano nziza yamuhaye akaba yiyumvamo kuba umuyoboro ugezaho abantu amakuru nka Alexis Dusabe yakunze kuva mu bwana bwe.
Avuga ku ndirimbo "Umbera mushya" yagize ati: "Iriya ndirimbo ’Umbera mushya’ nashakaga kuvuga ineza y’Imana ku buzima bwanjye, nashakaga kubwira abantu imirimo y’Imana ko itajya inanirwa buri mwanya ibyo ikora biba ari bishya nshingiye ku byo igenda inkorera".
Muri iyi ndirimbo, Athanase Nshimiye agira ati: "Uruhererekane rw’ibihe bisimburana ntibijya bihindura umugambi umfitiye, uko nakubonye ejo bitandukanye n’uyu munsi buri gihe umbera mushya".
Mu butumwa bwatanzwe n’abakunzi b’iyi zahabu nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, uwitwa Laissa yagize ati: "Uwiteka akomeze kugushyigikira, aguhe kwaguka kandi rwose azakubere mushya ahaze kwifuza kwawe, imbaraga n’amavuta bikubeho, Yesu ushimwe ko watubereye mushya."
Hari impamvu zatuma iyi mpano Ishyigirwa;
Iyo wumvise iyi ndirimbo wumva ko yaririmbwe n’umusore w’umuhanga ufite ijwi riteye ipasi, uzi guhuza imiririmbire n’injyana, ufite ukuboko kugororotse mu myandikire, witezweho kuzakora umuziki wo ku rwego mpuzamahanga mu gihe yabona amaboko meza amukomeza akamurinda gutembanwa. Iyo muganira wumva ko ari umuntu utuje, Mwuka Wera aganje muri we kandi akaba afite icyerecyezo kizima.
Uyu musore Athanase Nshimiye yatangiriye inzira y’agakiza mu itorero ry’Abadventiste b’Umunsi wa karindwi (SDA), mu mabyiruka ye yakundaga kuririmba cyane aho mu bwana bwe yihaye ikizamini cy’isuzumabumenyi yandika indirimbo agamije kumva ibitekerezo by’abantu batandukanye. Benshi bamuremyemo imbaraga bamubwira ko ashoboye.
Mu rwego rwo kwagura umuhamagaro, Athanase Nshimiye yaje kwerekeza mu itorero rya ADEPR aza kwiga gucuranga piano. Gusa ntiyigeze ashyira mu kabati impano yo kuririmba dore ko yakomeje guhimba indirimbo. Yahise yigarurira imitima y’abanyamwuka biba intandaro yo gutumirwa kuririmba ahantu hatandukanye.
Ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye yaje kugira igikundiro kiruta icya refectoire dore ko yaje gusohora indirimbo ya 1 acyambara umwambaro w’ishuli. Gusa uyu musore yarangwaga no kwitonda kuri rwa rwego no muri Vacance yashoboraga guhura n’umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura yamubona agahita atebeza bwangu.
Athanase Nshimiye yajyaga akora ibitaramo mu bigo by’amashuli yigagaho abantu bagakubita bakuzura. Ibi byatumaga yigarurira imitima y’abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo yabarizwagaho.
Kuririmba ku giti cye yabifatanyaga no kuririmba muri korali aza no gutorerwa kuba umutoza w’amajwi. Uko Imana yaguraga impano ye byatumaga arushaho kwegera intebe yayo, bituma aza kuba umutoza w’amakorali menshi na magingo aya.
Yaje gushinga Music band ye bwite imufasha kugera ku nzozi ze ikanamufasha gutanga ibyishimo mu bitaramo atumirwamo.
Kuri ubu amakuru Paradise ifite, avuga ko Athanase Nshimiye amaze gukora video eshatu bivuze ko nyuma y’iyi "Umbera mushya" yitegura gushyira hanze izindi video ebyiri.
Uyu musore ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye yari azwiho kwitonda. Yari ku rwego rwo guhura na Animateur mu biruhuko agatebeza ataramugeraho.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA Y’UMURAMYI ATHANASE WO GUHANGWA AMASO
U Rwanda rwamurikiwe umuramyi w’agatangaza wigira byinshi mu muziki kuri Alex Dusabe