× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: James na Daniella, Alexis Nkomezi, Willy Uwizeye na Vessels of Praise bagiye guhurira mu gitaramo

Category: Artists  »  4 days ago »  Sarah Umutoni

Amerika: James na Daniella, Alexis Nkomezi, Willy Uwizeye na Vessels of Praise bagiye guhurira mu gitaramo

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane barimo James na Daniella, Alexis Nkomezi, Willy Uwizeye, ndetse na Vessels of Praise, bagiye guhurira mu gitaramo cyihariye cyiswe The Power of Hope Gospel Concert kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, kibere mu mujyi wa Portland, Maine (631 Stevens Avenue, Portland Maine 04103). Cyateguwe n’itsinda The Power of Hope, risanzwe rizwi mu gutegura ibitaramo bya Gospel muri uwo mujyi.

Mu kiganiro Emmanuel Hakizimana uhagarariye The Power of Hope yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko iki gitaramo kizagaragaramo abaramyi bakunzwe muri Amerika no hanze yayo, by’umwihariko James na Daniella bazaba banakiyoboye nk’abashyitsi b’imena (Hosts). Yagize ati:

“James na Daniella ni abaramyi beza, bahembura imitima ya benshi. Barakunzwe cyane muri iki gihe, ni yo mpamvu twifuje kubatumira ngo bafatanye natwe kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu binyuze mu ndirimbo.”

Alexis Nkomezi, umwe mu bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo, azwi mu itsinda Gisubizo Ministries, ariko akunze no gukora ku giti cye. Aherutse gusohora indirimbo "Yesu Ndaguhimbaza" yakoranye na Pastor Amani, imaze kurebwa n’ibihumbi byinshi kuri YouTube. Yamenyekanye kandi mu ndirimbo nka Turacyakwizeye, Fata Ukuboko, na Goligota.

Willy Uwizeye, umuhanzi w’umurundi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe azifatanya n’abandi. Yakoze indirimbo zakunzwe nka Uri Mwiza Yesu, Ni Wewe Bwana, na Undinde Kwibagira, zose zigaragaza ubuhanga n’umurava mu kuramya Imana.

Itsinda Vessels of Praise, ribarizwa mu Itorero rya Bethel Christian Center i Portland, rizaba rihagarariye imiryango ya gikirisitu yaho. Baramenyerewe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ntawe bakoranye na Alexis Nkomezi, Intsinzi Yacu, na Umurinzi.

Iki gitaramo kiri mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu ijambo ry’Imana binyuze mu muziki. The Power of Hope, igizwe na Emmanuel Hakizimana na Emmanuel Semuhiga, niyo yateguye iki gikorwa. Ni nabo bashyize ku murongo ibitaramo byabayeho mbere birimo icyo Meddy yakoreye muri Portland ndetse n’icyo Alexis Nkomezi yakoze mu Ukwakira 2024.

Bashimangiye ko bafite intego yo gukomeza gutegura ibitaramo bikomeye bya Gospel mu mijyi itandukanye yo muri Amerika.

“Intego yacu ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo hifashishijwe umuziki. Turateganya ibindi bitaramo mu bindi bice byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Iki gitaramo cyitezweho guhumuriza imitima no gukomeza ukwizera kw’abakunzi b’indirimbo ziramya Imana, haba mu Rwanda, muri Diaspora ndetse no muri Amerika hose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.