Korali iri mu zikomeye mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ndetse no mu Rwanda muri rusange, iri mu myiteguro yo gutaramira i Huye mu gitaramo yatumiwemo na Korali God’s Flock.
Iki gitaramo kizaba ku wa 9 Ugushyingo 2024, ku rusengero rwa Kaminuza SDA guhera saa 14:00. Gifite umutwe uvuga ngo “Given Grace Concert.” God’s Flock izaririmbana na Ambassadors of Christ nk’abatumirwa, na Japer Singers Choir isanzwe ikorera muri Kaminuza SDA.
God’s Flock Choir, ni korali ikorera umurimo w’Ivugabutumwa ryiganjemo kuririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza mu Karere ka Huye, mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi bateranira mu rusengero rwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ruzwi nka Kaminuza SDA.
Ni Korali imaze imyaka irenga ine isohora indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, kandi inyinshi muri zo nk’iyitwa Ububasha Bw’Imana, Barahirwa, Isabato, Utwigishe, Lawodokiya, Umuhanzi w’Icyatwa, Uriteguye? Hamwe n’izindi zageze ku mitima ya benshi.
Yatumiye Ambassadors of Christ ifatwa nk’iyoboye izindi mu kugira indirimbo zarebwe cyane kurusha iz’andi makorali yose yo mu Rwanda, urugero nk’iyitwa Nimekupata Yesu imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 4 kuri YouTube; Yatupasa Kushukuru imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 14, Hoziana imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 11 n’izindi zarebwe n’amamiriyoni menshi.
Akarusho, ni yo ya mbere mu Rwanda yagejeje ku mubare urenga miriyoni w’abakoze subscribe, dore ko no mu bahanzi ku giti cyabo mu baririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, ababashije kwesa aka gahigo ari babiri, Israel Mbonyi na Meddy.
Ibi bivuze ko iki gitaramo kizaba gikubiyemo byose byanezeza Umukristo bimwegereza Imana. Kwinjira aho kizabera ni ubuntu, buri wese aratumiwe.
Chorale God’s flock imaze imyaka irenga 25
Turishimwe cyane rwose kdi tuzaba twabucyereye
Kuko turiteguye,dutegerejeko isaha ijyera gusa ubundi tukazasuka amaranga mutima yacu Imbere yisumba byose,binyuse muguhimbaza Imana mundirimbo za GFC AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR ndetse na jasper singers.
Nahubundi nabe arinjye cg wowe wokuhabura kdi turike nabandi tuzaze turibenshi.
Thank you GFC kugutegurira ibihe byiza nkibi byikwishimira mumwami wacu yesu