Korali Leshemu, ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, yiteguye kugera mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho izakorera ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Nkanka mu Rurembo rwa ADEPR Gihundwe, mu Murenge wa Nkaka, mu Karere ka Rusizi.
Korali Leshemu, yashinzwe mu 2005, ikaba imaze imyaka myinshi ikora umurimo w’Imana mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Umunyamabanga n’umutoza w’indirimbo w’iyi korali, Madamu Clementine Umutoniwase, yabwiye Paradise ko imyiteguro irimo gukorwa neza, kugira ngo bazabashe kugeza ubutumwa bwiza mu Karere ka Rusizi.
Madamu Clementine yagize ati: "Ku bufatanye n’itorero rya ADEPR Nkanka baduhaye ubutumire bwo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano by’indirimbo. Ku itariki ya 06 mu gitondo tuzaba twahasesekaye, kugeza ku ya 07/09/2025 tuzaba dutaramanye na bo mu Karere ka Rusizi. Ndabararitse muzaze dutaramane duhamye umwami wacu Yesu Kristo."
Korali Leshemu izakoresha indirimbo zayo mu gukangurira abatuye i Rusizi gukiranuka no kumenya ibyiza bya Kristo. Abaturage bahishiwe agaseke kazuzuyemo ijambo ry’impemburo ryaturutse mu ndirimbo zizahimbaza Imana, zikazahindura imitima y’abazazumva.
Korali Leshemu imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda, ikomeje gukora umurimo w’Imana mu buryo bw’indirimbo, kandi izirikana inyigisho za Bibiliya, cyane cyane nk’uko bivugwa muri Matayo 28:19–20, aho Yesu Kristo yategetse abigishwa be kuvuga ubutumwa bwiza ku bantu bose no kubabatiza mu izina ry’Imana Data, Umwana n’Umwuka Wera.
Itorero rya ADEPR Nkanka riri mu Burengerazuba, hafi y’ikiyaga cya Kivu n’ikirwa cya Nkombo, rikaba rifite amateka akomeye mu gusakaza ubutumwa bwiza mu Rwanda. Abakunzi b’indirimbo n’abashaka kumenya ibikorwa by’iyi korali bashishikarizwa kureba indirimbo za Korali Leshemu kuri YouTube channel yabo.
Reba imwe muri zo bise Imirimo Yawe:
Korali Leshemu, yashinzwe mu 2005, ikaba imaze imyaka myinshi ikora umurimo w’Imana mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo
Turabashyigikiyeye nibatubwire ibisabwa kugira ngo tubaherekeze Imana ikomeze kubashyigikira
Imana ibahe umugisha
Turabashyigikiyeye nibatubwire ibisabwa kugira ngo tubaherekeze Imana ikomeze kubashyigikira
Imana ibahe umugisha