Korali Ambassadors of Christ, ikorera umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo z’ihumure n’icyizere, yashyize hanze ubutumwa bw’ishimwe nyuma yo kugera ku bantu miliyoni 1.5 bayikurikira ku rubuga rwa YouTube.
Iyi ni intambwe ikomeye igaragaza uruhare rw’abafana bayo no kugaragaza ubwitabire bukomeye bw’abakunda ibihangano byayo hirya no hino ku isi.
Mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubuga rwa Instagram, iyi korali yashimiye Imana n’abakunzi bayo b’ingeri zose ku bwo kudahwema kubashyigikira no kubasengera.
Bagize bati: “Reaching 1.5 million subscribers is a testimony of His grace and your faithful support.” (“Kugera kuri miliyoni 1.5 z’abadukurikira ni ubuhamya bw’ubuntu bw’Imana n’ubudahemuka bwanyu.”)
Korali Ambassadors of Christ imaze imyaka irenga 25 itangaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zubatse imitima, zishishikariza abantu kwizera, gutanga imbabazi, gukomeza urugendo rw’ubukristo no gukura mu kwizera. Kuba bageze kuri uru rwego ni ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwabo burenga imbibi z’amadini n’ibihugu, bukagera ku mitima y’abantu batandukanye.
Muri izo ndirimbo, zimwe mu zamenyekanye cyane harimo "Nimekupata Yesu", "Yatupasa Kushukuru", "Hoziana", "Ni Kwanini", "Yesu We!", "Tumetoka Mbali", "Juu Angani", "Furaha Tele", "Mtegmee Yesu", "Siku za Kilio zimepita", n’izindi zarebwe inshuro zibarirwa muri miliyoni nyinshi zagiye ziri ku rubuga rwabo rukomeje kwaguka.
Ambassadors of Christ Choir ikomeje umurimo wayo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, igamije gukomeza gufasha abantu kumenya Imana no kuyegera. Kugera kuri miliyoni 1.5 z’abakurikira si iherezo, ahubwo ni inzira nshya ikomeje gufunguka, inzira y’ubutumwa bwiza, ibinyujije mu ndirimbo.
Iyi ni korali ya mbere mu Rwanda ikurikirwa cyane kuri YouTube, ikaba ari yo ya mbere mu mateka y’abaririmbyi bo muri korali mu Rwanda yabashije kugera kuri uru rwego. Ni n’umwe mu miyoboro ya mbere mu gihugu yigeze kugera kuri miliyoni, byose bikaba bikozwe n’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi.
Ambassadors of Christ Choir ni yo korali ya mbere mu Rwanda ikurikirwa cyane kuri YouTube