Igitaramo cya “Easter Jubilee Music Gathering” cya Ben na Chance kizabera muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026, ku munsi wa Pasika, kikaba kiri mu byitezwe cyane n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Nubwo bamwe bashobora gutekereza ko kitabareba, hari ibintu by’ingenzi umuntu ashobora kubura aramutse atakigiyemo, nubwo yaba adakunda Gospel cyangwa akaba atuye kure ya Kigali, ku buryo yavuga ko kugera muri BK Arena bizamugora.
1. Umwanya wihariye wo guhura n’ibyamamare mu muziki wo kuramya Imana
Iki gitaramo, Ben na Chance bazagihurizamo n’abandi bahanzi batandukanye b’indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu, urugero nka Aime Uwimana, barimo n’abashyitsi batandukanye bifuriza buri wese gusenga no kwibuka Izuka rya Kristo.
Abagitegura bavuga ko kizaba umwanya wihariye wo guhura, kuramya no gusabana mu buryo budasanzwe, ibintu bikunze kuba bidakunze kuboneka buri munsi.
2. Ubutumwa n’indirimbo nshya zifite igisobanuro gikomeye
Abahanzi barimo Ben na Chance bazaririmba indirimbo zabo zakunzwe nka “Zaburi Yanjye,” “Yesu Arakora,” “Amarira,” n’indi nshya “Igikombe Cyanjye” basohoye mu Werurwe 2026. Uyu muziki uvuga ku kwizera, ihumure n’icyizere, ukaba ufatwa n’abawukunda nk’isoko y’ihumure mu buzima bwa buri munsi. Kuhabura ni igihombo.
3. Ibyishimo n’ubunararibonye bw’umunsi wa Pasika muri BK Arena
Igitaramo kizaba ku munsi mukuru wa Pasika, umunsi Abakristo bizihizaho Izuka rya Yesu Kristo. Kuba kizabera muri BK Arena, hamwe n’ibiciro by’amatike bitandukanye n’umubare munini w’abantu witezwe, bizatuma kiba kimwe mu bitaramo bikomeye bizaba byarabayeho muri uyu mwaka.
Abagiteguye bavuga ko kizaba ari umwanya w’umwihariko wo kuramya, gusabana no kugira ibihe byuzuye ibyishimo. Ni uburyo bwiza bwo kwizihiza neza Izuka rya Yesu Ben na Chance bashyiriyeho buri wese.
Amatike y’igitaramo cya “Easter Jubilee Music Gathering” cya Ben na Chance yamaze kugera ku isoko, aho agabanyijemo ibyiciro bitandukanye bitewe n’aho umuntu yicara n’ubushobozi bwe.
Harimo Upper Room igura 5,000 Frw mbere y’igitaramo na 10,000 Frw ku munsi wacyo, Stage View igura 10,000 Frw mbere na 15,000 Frw ku munsi, Premium igura 20,000 Frw, Altar Zone 25,000 Frw, CIP Zone 35,000 Frw ndetse na Executive Zone igura 50,000 Frw.
Amatike yose aboneka binyuze ku rubuga rwa ticqet.rw no kuri *51301#, bikaba byoroshya uburyo abantu bose bashaka kwitabira kubona itike hakiri kare mbere y’uko BK Arena yuzura.
Nubwo umuntu yaba adafite inyota y’umuziki wa Gospel cyangwa akaba atuye kure ya Kigali, igitaramo cya Ben na Chance gifatwa nk’icyo gutuma abantu bahurira hamwe bakagira ibihe byihariye bya muzika, kuramya no gusabana. Ibyo biba bikenewe na buri wese.
Kubura muri iki gitaramo bivuze kubura umwanya udasanzwe wo kwishimira umuziki uvuga Imana, ubutumwa bwiza bukora ku mutima n’akanyamuneza ka Pasika. Ese uzaza?
Gura itike uyu munsi