Itsinda Alarm Ministries Rwanda, rizwi cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, rirateganya gukora igikorwa cyihariye cyo gufata amashusho “Live Recording” y’indirimbo zabo nshya.
Iki gikorwa cyateganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025, guhera saa 5:00 z’umugoroba (5:00 PM), kikazabera kuri Crown Conference Hall - Nyarutarama.
Amakuru y’ingenzi:
– Itariki: 18 Gicurasi 2025 (ku Cyumweru)
– Isaha: 5:00 PM
– Aho bizabera: Crown Conference Hall, Nyarutarama
– Kwinjira: Uzajya werekana ubutumire (Invitation Card) mbere
Alarm Ministries yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Intsinzi, Mbega Imana, n’izindi zagiye zigaragaza ubutumwa bukomeye, zigatanga umutuzo w’umutima ndetse n’ihumure ryo mu gakiza. Iyi Live Recording itegerejwe na benshi kuko izaba ari amahirwe yo kumva no kureba amashusho mashya y’indirimbo zifite ubutumwa bwubaka, ziri mu mwuka n’ubuhanga.
Itsinda rigizwe n’abaririmbyi bafite ubushobozi bwo hejuru mu myigire y’amajwi n’imiririmbire, aho bose bahuriye ku ntego imwe: gukorera Imana no kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi binyuze mu buhanzi.
Ntuzabure, kuko bizaba ari amahirwe adasanzwe yo kugera ku ndirimbo nshya no gufatanya na Alarm Ministries mu gufata aya mashusho azasohoka ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Save the Date!