× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka ya True Promise Bujumbura yanyeganyeje imirya mu ndirimbo nshya "Ibyakera" - VIDEO

Category: Choirs  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amateka ya True Promise Bujumbura yanyeganyeje imirya mu ndirimbo nshya "Ibyakera" - VIDEO

Abazi True Promise ni itsinda ryahamagawe mu buryo butangaje dore ko Imana yarihaye igikundiro n’amavuta. Ibi birihesha ubudahangarwa bwo gutumirwa mu bitaramo byinshi by’akataraboneka ngirango abitabiriye ’Nzakingura Live Concert’ muri BK Arena bambera abahamya.

Abagize iri tsinda baje gusanga ko aya mavuta atari ayo kugundirwa ni ko gushinga amashami hirya no hino mu bihugu butandukanye harimo n’i Burundi aho kuri ubu True Promise Burundi imaze kubaka ubwami bwa Kristo mu mitima ya benshi nyuma yo gushingwa.

Iri tsinda riherutse gusohora indirimbo bise "Ibyakera" imwe mu ndirimbo zikomeje kugwatira imitima yaba i Burundi, mu Rwanda no mu bindi bihugu doreko iyo uvuze true Promise uba uvuze umuryango mugari w’abana b’Imana.

Aganira na Paradise.rw, Ndayishimiye Tresor ubarizwa muri True Promise yo mu Rwanda akaba n’umwe mu bashinze iri tsinda, yavuze ko iyi ndirimbo yahimbwe hagendewe ku butumwa bukubiye muri Yesaya 43: 18-19 hagira hati “Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho".

"Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa."

Muri iyi ndirimbo bagira bati: "Ibya cyera mwe kubyibuka, kandi ibyahise mwe kubyitaho kuko ngiye gukora ikintu gishya."

Ni indirimbo yakorewe mu biganza byiza bisize amavuta: Kabuhariwe Samy Pro niwe watunganyije amajwi, Josheer akaba Video Director mu gihe Ben, Caleb ,Dav Pro aba uko ari 3 akaba ari bo ba Pianists bacuranze umuziki wo ku rwego rwo hejuru bituma amatwi yumvise iyi ndirimbo yongera kuyumva ubugira kenshi.

Si aba gusa bifashishijwe mu gushyira iyi ndirimbo ku rwego ruhesha Imana icyubahiro mu Burundi no mu mahanga dore ko kandi Ebenga Bass ariyo yacuranze Bass Guitar, Rabani acuranga Guitar Solo naho Kabuhariwe Gedeon acuranga acoustic.

Ni imwe mu ndirimbo yavukanye isaro dore ko mu minsi mike igeze hanze kuri ubu imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 50k.

Iyi ndirimbo nziza cyane yabimburiwe n’izindi zirimo ni Irihe shyanga, Igicaniro, Ubuntu bw’iwe n’izindi za True Promise dore ko True Promise ari umuryango utagira umupaka.

True Promise Bujumbura yavutse mu mwaka wa 2011 bigizwemo uruhare na Ndayishimiye Tresor ubwo yari akiba i Burundi mbere yo kuza mu Rwanda afatanyije na Daniella madamu wa James Murambya Moses wari umucuranzi;

Mfurakazi umukobwa ubarizwa i Bujumbura Muzuri, ndetse na Jean luc ari nawe wabaye Perezida wa 1 w’iri tsinda i Bujumbura na Pacy. Icyo gihe aba bose bavuzwe haruguru bari abasore n’inkumi, gusa kuri ubu bose ni abagabo n’abagore dore ko buri wese Imana yamuhaye umuryango.

Kuri ubu Umuyobozi mukuru wa True Promise Bujumbura yitwa Ferdinand, mu gihe umutoza w’amajwi yitwa Gentille afatanyije na Claude. Umwihariko w’iri tsinda ntaho utaniye n’andi matsinda yashibutse kuri True Promise na True Promise Kigali, iri tsinda rishingiye ku butumwa mu ijambo ry’Imana rikiza Imitima, mu ndirimbo n’ijambo ry’ubugingo buhoraho.

True Promises Bujumbula imaze gushinga imizi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.