× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bafitanye amateka na Sinach: Ibyihariye kuri Asaph Music Kimironko n’inkomoko y’indirimbo nshya “Igitambo”

Category: Choirs  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bafitanye amateka na Sinach: Ibyihariye kuri Asaph Music Kimironko n'inkomoko y'indirimbo nshya “Igitambo”

Tujye mu mizi y’indirimbo “Igitambo” y’itsinda Asaph Music ryo muri Zion Temple Kimironko rifitanye amateka akomeye n’umuramyi Sinach wo muri Nigeria ufatwa nka nimero ya mbere muri Afrika.

Asaph Music yatangiye igizwe n’abaririmbyi 15. Ubu, kubera ubuntu bw’Imana, yabaye umutwe munini urimo abarenga 50. Iri tsinda riherutse gusohora indirimbo nshya yitwa “Igitambo.”

Mu Yobu 8:7 haranditse hati: “Nubwo itangira ryawe ryari rito, ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.” Ibi ni byo Imana ikora bigatuma abantu batangara. Uwitwaga Benoni — bisobanura “umwana w’umubabaro wanjye” — yahinduriwe izina yitwa Benyamini. Nawe wari Mara — “uwashaririwe” — yahindukiye Naomi, bisobanura “umunyamahirwe.”

Moridekayi, wicaye ku irembo ry’ibwami, yaje gutambagizwa ku ifarasi n’uwo yari ahanganye nawe, mu ndirimbo y’amashimwe igira iti: “Uwo umwami Imana ashatse guha icyubahiro, ni uko bazajya bamugenza.”

Ubu Asaph Music Kimironko ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo z’amashimwe, zituma benshi bareka ubugome bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Samusoni, umucamanza w’Abisirayeli, yavuze igisakuzo agira ati: “Mu muryi havuyemo ibiryoshye” (ubuki mu kwaha kw’intare). Niko n’itsinda Asaph Music Kimironko ryatangiye mu bihe bikomeye n’abaririmbyi 15 gusa.

Ubu rigizwe n’urubyiruko, abagabo n’abagore beza bafite umutima wo gukorera Imana, bacinyira Umwami akadiho, Kristo akabona iminyago. Imana iri ku ntebe yayo mu ijuru igashima iti: “Dore abana banjye naremesheje imirimo y’amaboko yanjye.” Wakwibwira ko ari nka wa mutwe w’abaririmbyi wa Dawidi.

Bambaye ubwiza bw’Imana

Paradise yaganiriye n’ubuyobozi bwa Asaph Music Kimironko nyuma yo gusohora indirimbo “Igitambo”. Madamu Umuliza Jacky uyobora aba baririmbyi yagize ati: "Muri iyi ndirimbo, twibukije abantu umurimo wuje urukundo rutagereranywa Kristo yakoreye ku musaraba ubwo yatanze igitambo cy’urupfu".

"Ku bw’ibyo, duhindurirwa amazina, tukitwa abaraganwa na Kristo, tukambikwa ubwiza budashira. Ni yo mpamvu tutazahwema, kuva tukiriho, kwamamaza iyo neza twagiriwe amanywa n’ijoro."

Imikoranire yabo na Asaph Music yo Gatenga: “Intwaro Ikomeye”

Ku bijyanye n’imikoranire n’itsinda Asaph Music Gatenga, Jacky yavuze ati: “Dukorana neza cyane. Ni bene data muri Kristo duhuriye ku muhamagaro umwe, turi munsi y’amavuta amwe ndetse n’ubuyobozi bumwe. Turafatanya mu bitaramo, mu mahugurwa ategurwa n’ubuyobozi, ndetse no mu biterane bikomeye nka ‘Africa Haguruka’ aho tuba turi ikipe imwe yitwa Asaph.”

Intego bahawe na Kristo: Kwimakaza igicaniro kitazima cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ntego yatumye bagirana amateka yihariye n’Imana atazasibangana. Jacky yunzemo ati:
"Hari ibihe ngarukamwaka by’igiterane kitwa ‘Nezeza Ijuru’, ari byo bihe byiza umuntu atakwibagirwa kuko buri mwaka uba ufite umwihariko."

Sinach n’inkuru y’uburyo babashije kumugeraho

Jacky yavuze ati: "Hari igihe Sinach yigeze kudupostinga ubwo twari twahinduye indirimbo ye ‘Waymaker’ mu Kinyarwanda. Byaradushimishije cyane.”

Amavu n’amavuko ya Asaph Music Kimironko

Asaph Music Kimironko ni umutwe w’abaririmbyi watangiranye n’itorero Zion Temple Ishami rya Kimironko mu 2014. Umuyobozi mukuru w’iri tsinda ni Umuliza Jacky. Bafite abaririmbyi b’abahanga bafite amajwi meza kandi agororotse, batozwa na Patrick afatanyije na Peter.

Ni korali yitangiye ivugabutumwa, kandi muri gahunda zabo harimo igitaramo gikomeye bateganya mu mwaka wa 2026, aho bazakomora imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo.

Temberana na Asaph music mu buryo bw’umwuka mu ndirimbo ’’Igitambo’’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.