Korari Rangurura ni imwe mu makorari afite ibigwi by’indashyikirwa. Yubatse amateka meza arimo no gukora ibitangaza, kandi ifite n’ibikorwa iri guteganya imbere birimo gusohora indirimbo nshya.
Korari Rangurura ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Biryogo, mu Mujyi wa Kigali. Yavutse mu wa 1987, ariko icyo gihe yitwaga Korari y’Icyumba. Yatangijwe n’abana bo muri uwo muryango, aho ikicyumba cyari kiri, kwa nyakwigendera Gasirabo Claveri.
Ni korari yubatse amateka meza, amwe muri yo akaba afatwa nk’ibigwi by’indashyikirwa kuko arimo n’ibitangaza. Perezida wa Rangurura Choir, Nsengiyumva Dennis ubwo yaganiraga na Paradise yavuze ibihe byiza yibuka byabayeho mu mateka yayo, ahera ku munsi basohoraga album ya mbere. Uwo munsi wababereye uw’umunezero.
Yakomeje avuga ko abagize iyi korari basengeye umurwayi waje gusengana na bo ahetswe kuko atashoboraga kwigenza, ariko nyuma yo gusengerwa agataha yigenza. Yagize ati: “Ikindi gihe ni igihe twagiraga urugendo rw’i Butare – Kabeza, bakazana umurwayi bamuhetse tukamusengera agataha yigenza.”
Nyuma yo kuhakiriza umurwayi agataha yigenza, abagize iyi Korari bahise batangira ibikorwa byo kuhubaka urusengero rwiza. Yabivuzeho agira ati: “Aho twahatangije iyubakwa ry’urusengero. Hari mu kibanza, ubu hari urusengero rwiza. Hayoborwaga na Pastor Rudasingwa Claude, ubu ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR.”
Yavuze nanone ku gikorwa cy’ubwitange bakoze ubwo bajyaga i Kayonza mu ivugabutumwa, bagasiga batanze gitari zabo, ati: “Ikindi gihe ni ivugabutumwa twagize muri Paruwase ya Kayonza, ku Mudugudu wa Rwimishinya, aho twagiye tugasanga bafite ikibazo cy’ibyuma, tukagira ibihe byiza kugeza aho twatanze gitari zacu tugafasha iyo korari, tugataha tukagura izindi.”
Korari Rangurura yubakiye ku nkingi eshatu ari zo ‘Ivugabutumwa, Gusenga no Kubaka imibanire myiza (sociale). Perezida wa Rangurura choir yatangarije abakunzi b’indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza ko iyi Korali izashyira hanze indirimbo nshya mu minsi ya vuba.
Yagize ati "Uyu mwaka mwitege indirimbo nshya tuzabagezaho mu gihe cya vuba.” Si ugusohora indirimbo gusa, kuko biteguye no kujya mu biterane hirya no hino batumiwemo kwamamaza ubutumwa bwiza."
Rangurura Choir ifite intego zikomeye z’ahazaza, kuko mu myaka 5 iri imbere iteganya kuzaba ifite iterambere rihambaye. Yagize ati: “Rangurura ndayibona mu iterambere rihambaye mu miririmbire, mu kwiteza imbere mu mibereho isanzwe y’abaririmbyi, no kugira ibikorwa bifatika biyifasha mu ivugabutumwa.
Ikiganiro Perezida wa Korali Rangurura yagiranye na Paradise, yagisoje agenera ubutumwa abaririmbyi bose muri rusange aho yabasabye gukorera ku muhamagaro. Aragira ati: “Ubutumwa twaha abaririmbyi, ni ugukomeza gukomera ku muhamagaro wabo, bakamamaza ubutumwa bwiza bahamagariwe kugeza igihe Yesu Azazira.”