Truth Friend Family Choir bakorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi mu rusengero rwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, batangaje amakuru meza nyuma yo gushyira hanze indirimbo bise “Nzanezerwa.”
Korali Truth Friend yatangiye mu mwaka wa 1999 igizwe n’abasore gusa nyuma ikaza kugenda iha ikaze n’abakobwa, yashyize hanze indirimbo yise “Nzanezerwa” ku wa 25 Ukwakira 2024, ikaba ari imwe mu ndirimbo 10 zigize album bitegura gushyira hanze mu gihe kiri imbere.
Iyi ndirimbo kuri album ni iya karindwi, ariko yasohotse mbere kuko ari yo yitiriwe album “Nzanezerwa.” Iri kumwe n’izindi ndirimbo icyenda ari zo: “Icyo Yifuza,” “Ubuturo,” “Ni Njye Nawe,” “Iragukunda,” “Isezerano,” “Nyemerera,” “Yaremeye,” “Nguhaye Byose” na “Umunsi Mpura na Yesu.”
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umwe mu bagize iyi korali, Mkama Aireth, yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo agira ati: “Iyi ndirimbo “Nzanezerwa,” iduha ibyiringiro by’uko umunsi umwe tuzagera mu ijuru tukanezerwa, tukabona abacu twabuze. Ni indirimbo y’ibyiringiro no guhumurizanya.”
Yakomeje avuga ko inategura igitaramo cy’iminsi ibiri kizaba ku wa 14 - 15 Ukuboza 2024, igitaramo kizatanga ibyishimo ku buntu kuko nta tike isabwa ngo umuntu acyitabire.
Yagize ati: “Inategura igitaramo kizaba mu kwezi kwa Cumi n’Abiri, kizaba kigamije by’umwihariko kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 korali imaze ishinzwe.” Iki gitaramo kizabera aho urusengero rwa Kaminuza rwubatse hafi y’ahubatse Kaminuza ya Huye (ahazwi nk’i Ruhande).
Nk’uko Mkama yabivuze, iyi korali “Yatangiye ari korali y’abasore mu mwaka wa 1999, nyuma yaho igenda izamo abakobwa. Hababje kuzamo umukobwa umwe, nyuma yaho n’abandi bagenda bajyamo. Ubu ifite abaririmbyi baririmba mu itorero bagera kuri 35.”
Uretse izi ndirimbo ziri kuri album zabanjirijwe n’iyo yitiriwe yitwa “Nzanezerwa,” na zo zizagenda zisohoka gake gake mu minsi iri imbere, iyi korali ifite izindi ndirimbo nyinshi zageze ku mitima y’abakunda indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza zirimo iyitwa “Mu Mababa,” “Ikirangirire,” “Ibendera” n’izindi.
Album yitwa Nzanezerwa, iriho indirimbo yitiriwe, ikaba ari yo yabanje gusohoka
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NZANEZERWA" YABANJIRIJE IZIRI KURI ALBUM GUSOHOKA