× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka aranditswe!! Rev. Pastor Vincent Rwibasira agiye kumurikira icyarimwe ibitabo 4 bivuga ku kaga isi igiye guhura nako-VIDEO


Amateka aranditswe!! Rev. Pastor Vincent Rwibasira agiye kumurikira icyarimwe ibitabo 4 bivuga ku kaga isi igiye guhura nako-VIDEO

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, Rev. Pastor Rwibasira Vincent ubarizwa muri Bethesda Holly Churcha zamurika ku mugaragaro ibitabo bine bikubiyemo imiburo y’ibihe isi igiye guhura nabyo ndetse n’icyo isi ikwiye gukora kugira ngo ihangane n’ibihe.

Aka ni agahigo uyu mukozi w’Imana aciye kuko nta wundi muntu wigeze abigerageza mu Rwanda ku bijyanye no kumurikira icyarimwe ibitabo bine.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Gedeon Nkurunziza umwe mu bashinzwe gutegura ibirori byo kumurika iki gitabo, yatangaje ko bageze kure imyiteguro yo kumurika ibi bitabo, bakaba banasaba buri musomyi wese kuzitabira ibi birori by’akataraboneka.

Iki gikorwa cy’imbonekarimwe ni bimwe mu bikorwa bitazigera bisibangana mu bakunzi ba Gospel ndetse kikazamara imyaka myinshi mu mitima y’abakunzi b’ijambo ry’Imana, hakaba hitezwe ko kizitabirwa n’abantu benshi, ari nayo mpamvu cyashyizwe mu rusengero rwa Bethesda Holy church, rumwe mu nsengero nini mu mujyi wa Kigali.

Rev. Rwibasira Vincent yahamirije umunyamakuru wacu Pastor Rugamba Ernest ko agiye kumurikira icyarimwe ibitabo bine. Yagize ati "Ibyo kumurika igitabo ni byo ni ku cyumweru". Uyu mushumb azamurikira rimwe ibitabo bine by’ubuhanuzi ari byo:

Igitabo cya 1: Ubuhanuzi bwa Daniel
Igitabo cya 2: Tumenye ibyahishuriwe Yohana
Igitabo cya 3: Ibanga rikomeye rihishwe mu Burasirazuba bwo hagati
Igitabo cya 4: Irinde guta igihe cyawe

Ni igikorwa cyizitabirwa na Bishop Rugamba Albert Umushumba mukuru wa Bethesaid Holy Church. Rev. Rwibasira azaba agaragiwe n’abandi bakozi b’Imana barimo Pastor Barore Cleophas uzaba ari umuhuza w’ibiganiro, Rev Dr. Antoine Rutayisire, Rev Past Salomon Kanyeshyamba, Pastor Jean Pierre Uwimana na Rev. Alain Numa ari nawe uzayobora gahunda.

Iki bitabo bikubiyemo ubuhanuzi bw’igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohana, ubuhanuzi buboneka mu gitabo cya Daniel n’ubusobanuro bwabwo. Byose bihuriye ku miburo y’isi mu gihe turimo ndetse n’uburyo bwo kubana n’ibihe no kumenya icyo umukristo akwiye gukora n’umwifato we bigendanye n’ibihe, nk’uko Korali Hoziana yabiririmbye mu ndirimbo yabo "Ibimenyetso by’ibihe".

Agaseke gakubiyemo ibanga nyamukuru ry’ibi bitabo kazapfundurwa na Rev. Past Rwibasira ku munsi nyirizina nk’uko twabitangarijwe n’abari kumufasha gutegura iki gikorwa. Abazitabira iki gikorwa bazagira amahirwe yo gusobanurirwa bimwe mu ibyanditswe muri ibi bitabo ndetse bahabwe n’umwanya wo kubaza.

Rev. Past Rwibasira ni umubyeyi w’umuramyi Sam Rwibasira wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa "Rizasohora" ikubiyemo ubutumwa busubizamo intege abahawe amasezerano n’Imana ariko bakisanga mu gikombe cyo gushidikanya bitewe n’ibihe.

Ni umubyeyi kandi w’umuhanzikazi Rachel Rwibasira wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye yakoranye na Goreth Uzamukunda mu bihe byashize. Uyu mubyeyi ugiye kuzuza imyaka 62 y’amavuko, ni Se wa Nkurunziza Gedeon umwe mu nkingi za mwamba za New Melody choir.

Amasaha yo kwinjira mu imurikwa ry’ibi bitabo ni saa Munani. Kugira ngo ibi bitabo bigere ku bantu benshi, igiciro cyashyizwe ku mafaranga ibihumbi birindwi (7,000 Frw), ndetse hari amakuru dufite y’uko abazabasha kugurira rimwe ibitabo bine bazishyura 25,000 Frw gusa.

IKIGANIRO REV. RWIBASIRA YAGIRANYE N’ABANYAMAKURU, PARADISE TV YARI IHARI

Bwana Peace Nicodem wa Magic Fm hamwe na Rev. Pastor Rwibasira Vincent

Rev. Rwibasira azamurikira rimwe ibitabo bine

Rev. Rwibasira yanditse amateka mu banditsi b’ibitabo mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.