× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amata abyaye amavuta! Philemon Byiringiro yasenganye ukwizera mu ndirimbo "Ntumaho Ijambo"

Category: Artists  »  3 days ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amata abyaye amavuta! Philemon Byiringiro yasenganye ukwizera mu ndirimbo "Ntumaho Ijambo"

Philemon Byiringiro umwe mu baririmbyi bakunzwe muri Naioth Choir yatangaje ko yinjiye byeruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muramyi ni umwe mu baririmbyi b’abahanga bafite ijwi ryiza bamaze imyaka myinshi muri Naioth Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Sgeem Paroisse ya Gatenga - imwe mu makorali Kristo yahaye igikundiro ndetse n’amavuta, ikaba ibarizwamo abaririmbyi b’abahanga mu kuririmba live barimo Mathoucella Uzanywenayesu uzwi cyane mu ndirimbo" Ngumana amahoro".

Iyi ndirimbo "Ntumaho Ijambo" ya Philemon Byiringiro ni indirimbo ya kabiri ashyize hanze nyuma ya "Unyigishe" imaze amezi 3 ishyizwe hanze n’ubwo itavuzweho cyane mu itangazamakuru.

Philemon agira ati: "Yesu mwene Dawidi ngirira impuhwe", nk’uko imparakazi yahagizwa no gushaka amazi mu butayu niko umutima wanjye ukwifuza buri munsi,wuzuye ibiwuremere byinshi,wifuza kuruhuka."

Aganira na Paradise, yavuze imvano y’indirimbo "Ntumaho ijambo". Yagize ati: "Ubutumwa bw’iyi ndirimbo buzingiye muri Matayo 8:8 aho wa musirikare wari ufite umukozi urwaye agasaba Yesu ko yohereza ijambo rye ko ari bukire".

Yavuze ko yashakaga kwibutsa abantu kugirira Yesu Kristo icyizere kitajegajega. Philemon ati: "Ni ikigero kigiye hejuru kikagaragaza kuzamuka ko kwizera dukwiye k"ugirira Yesu Kristo ndetse n’imbaraga ijambo rye rifite.

Bamwe mu bahanzi usanga bagorwa no kubangikanya gukora ubuhanzi no kuboneka mu nshingano za Korali bagahitamo kumesa kamwe.

Abajijwe kuri iyi ngingo, yagize ati: "Kubangikanya kuririmba ku giti cyanjye no kuba muri Korali ni amata abyaye amavuta kuko korali Nayoti ni umuryango mwiza wo kubaho utapfa gutakaza uko wiboneye. Byose nzabibangikanya cyane ko byose ari umurimo w’Imana".

Yifashishije abaririmbyi b’abahanga biganjemo abo bakorana umurimo w’Imana mu kugeza ubutumwa buyunguruye ku bakunzi ba Gospel. Muri aba higanjemo abo barimbana muri Naioth Choir barimo n’abasanzwe bazwi mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana .

Uyu muramyi akaba yinjiye byeruye muri uyu muhamagaro aje yiyongera ku bandi baramyi bazwi mu makorali akomeye nka Gad na Akariza Shimwa Gaella bo muri Injiri Borah, Alexis Dusabe wazamukiye muri Hoziana Choir, Vestine na Dorcas bo muri Goshen Choir n’abandi.

Reba indirimbo ’’Ntumaho Ijambo’’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.