× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amasomo 5 twakwigira kuri Paulo: Kuki yasabye Filemoni kubabarira Onesmo wamuhemukiye?

Category: Sermons  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amasomo 5 twakwigira kuri Paulo: Kuki yasabye Filemoni kubabarira Onesmo wamuhemukiye?

Ndagusuhuje nshuti mukundwa, Umwami Yesu aguhe umugisha ku bwo kumva iri jambo ry’Imana.

Ndumva umutima wanjye umpata kugusangiza iri jambo rifite umutwe uvuga ngo babarira abaguhemukiye, kuko mu Abefeso 4:32, Paulo yavuze ati "Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.

Reka ndase ku ntego: Filemoni 1:10 "Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo, Filemoni 1:11 Utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.
Filemoni 1:12 Ni we nkugaruriye, ndakwinginze umwakire nk’inkoramutima yanjye.

Reka mbanze mvuge kuri Onesmo

Onesmo uyu yari igisambo ndetse aza kwiba Filemoni aramufungisha. Ageze muri gereza niho yahuriye na Paulo amubwiriza ubutumwa bwiza arihana ndetse arakizwa. Igihe cyarageze arangiza igifungo,gusa atinya gusubira guturana na Filemoni yibye.

Paulo wari usanzwe ari inshuti ya Filemoni ndetse bagafatanya kubwiriza ubutumwa bwiza,yandikiye ibaruwa Filemoni amusaba kubabarira Onesmo.

Zimwe mu mpamvu zateye Paulo kwandika iyi baruwa

1. Kuko yabonaga ko Onesmo yahindutse
2. N’ubwo Onesmo yafunzwe yibye ariko mbere yo kwiba hari ibindi byiza hari yarakoze, bivuze ko icyaha umuntu yakoze kidakwiye guhanagura ibyiza yakoze.

3. Paulo yateganyaga ko Onesmo ashobora kuzaba umunyamumaro. Onesmo yari umunyamafuti gusa ariko Hari abantu benshi bakoze ibibi nyuma bagakora ibyiza ibibi bikibagirana. Imana ntirebera umuntu mu ndorerwamo y’ibyo yakoze ahubwo imurebera mu mboni z’umugambi wayo.

4. Filemoni nawe ntiyari umwere: N’ubwo Onesmo yari yaribye Filemoni, ariko na Filemoni ntabwo yari umwere. Kuko kuba Onesmo yaratinye amaso ya Filemoni bigaragaza ko atari shyashya.

Usanga abantu benshi bita ku byaha by’abandi ariko bakirengagiza ibyabo. Ushobora kutaba umujura ariko ukaba uri umugome, ntube umugome ariko ukaba umunyeshyari...Imbabazi z’ubuntu bw’Imana nizo zidutunze, atarizo twashira.

5. Paulo yanze kumva uruhande rumwe: Filemoni yari yaratanze amakuru menshi mabi kuri Onesmo ayabwira Paulo binyuze mu nyandiko. Rero nta hantu Onesmo yigeze avuga nabi Filemoni.

Usanga umuntu akubwira ububi bw’undi ariko ntakubwire ububi bwe. Usanga abantu twita ku byo twabwiwe kuri kanaka ariko uwakubwiye ko kanaka ari mubi ntakubwira ibyiza bye ndetse ntakubwire uruhare yagize mu kuba mubi kwe. Kuko birashoboka ko kwiba kwa Onesmo Filemoni ashobora kubayarabigizemo uruhare, n’ubwo tudashyigikira ubujura.

Igitambo Imana yishimira ni umutima umenetse ukicisha bugufi.

Imana icyo yifuza ni uko twirengagiza ubupfapfa bwa Onesmo, Imana ibabarira Onesmo, Ikamuhindura, niyo yonyine itajya yibagirwa ibyiza Onesmo agira.

Imana idushoboze kubabarira.

Mwene so, Frodouard

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.