× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ufite ubushobozi bwo guhindura buri kimwe mu isi y’Umwuka - Ev Ishimwe Naphtar

Category: Sermons  »  March 2023 »  Editor

Ufite ubushobozi bwo guhindura buri kimwe mu isi y'Umwuka - Ev Ishimwe Naphtar

Lk 10:19 [19] Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.

"Behold, I give unto you power to tread on serpents and scorpions, and over all the power of the enemy: and nothing shall by any means hurt you".

Urugero Perezida w’igihugu ashobora gutegeka ngo aha hantu tuhahinduriye izina, mu gitondo bucya hahinditse, ni ko nawe ufite ubushobozi bwo guhindura buri kimwe mu isi y’Umwuka.

Kuko uri umuremyi, uri Imana ese urabyemera? Ok reka mbikwereke ese wavutse ubwa 2? Uri umwana w’Imana bisobanura ngo uri Imana, ntubyumva? Hhh ok none se inka ibyara iki?

Ihene se ibyara iki? Imana se yo ibyara iki, ntabwo Inka yabyara ihene ntibibaho, Inka ibyara Inka, Imana ikabyara Imana.

Buri mbaraga zose yaba ari uburwayi, yaba ubukene ushobora kuziyobora kuko wahawe ubutware hejuru y’ibyo byose bibiriya iravuga ngo izina rye riri hejuru yubutware bwose hallelujah.

Atura aya magambo uti njye na Yesu dufite; Imbaraga, Ubutware, Ubushobozi ubutsinzi ku bintu byose.

Nsoje ngusabira ngo Imana iguhe kumenya: Icyo yaguhamagariye, Icyo yagushyizemo n’Icyo igushakaho mu izina rya Yesu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.