× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gukorera Imana no ku byo yaduhaye - Ev. Ndamage Lele Desire

Category: Sermons  »  October 2023 »  Editor

Gukorera Imana no ku byo yaduhaye - Ev. Ndamage Lele Desire

Itangiriro 28:10-22. 10 Yakobo ava i Berisheba, agenda yerekeje i Harani. 11 Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y’aho araryisegura, aryamaho arasinzira. 12 Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b’Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho.

13 Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati "Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n’urubyaro rwawe, 14 urubyaro rwawe ruzahwana n’umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n’iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.

15 Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye." 16 Yakobo arakanguka aravuga ati "Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi." 17 Aratinya aravuga ati "Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y’Imana, aha ni ho rembo ry’ijuru."

18 Yakobo azinduka kare kare, yenda ibuye yiseguye, ararishinga ngo ribe inkingi, arisukaho amavuta ya elayo. 19 Aho hantu ahita Beteli, ariko mbere uwo mudugudu witwaga Luzi. 20 Yakobo ahiga umuhigo ati "Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n’ibyo kwambara, 21 nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye, 22 n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi."

Mukundwa, Nshuti y’Imana, mu rugendo rwa Yakobo aho yerekezaga i Harani, ubwo yahungaga mukuru we Esawu, ni ko kugera i Luzi mu gihe izuba ryari rirenze. Nuko Uwiteka aramubonekera mu nzozi, aramukomeza, amubwira ko ari kumwe nawe ndetse kandi Uwiteka amuha amasezerano cyangwa amubwira ibyo azamukorera byose, bityo bituma Yakobo ahiga Uwiteka umuhigo yuko ibyo azabona (azaronka) byose atazabura gutanga kimwe mu icumi, kandi Yakobo abigambirira ari we biturutseho kandi ari ntawubimuhase.

Ubundi bwo dushingiye ku byo Imana iba yaradukoreye cyangwa n’ibyo idukorera buri gihe, dusanga ari nta cyo twayiha cyangwa twayitura bingana n’ibyo iba yadukoreye. None rero gukorera Imana mu byo yaduhaye ni uburyo bumwe bwo kuyishima cyangwa kuyishimira ku byo iba yaradukoreye (yaraduhaye).

Erega gushima ni umucyo mwiza ku bantu bafite umutima, kandi bigaragaza yuko ari no kuzirikana ineza twagiriwe. Noneho rero gukorera Imana mu byo yaduhaye ni byiza kandi n’iby’umumaro ariko tukabikorana umutima ukunze kandi wishimye ari nta gahato cyangwa kwinuba ku buryo turemererwa aho koroherwa kuko nubundi Imana ikunda utanga anezerewe. Imana idufashe

NB: Yesu ati "Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye. Amen

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.