× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niba mu isi abananiranye bafungwa no mu buryo bw’Umwuka ni uko, rahira ko utambaye iroze? - Ev. Ishimwe Naphtar

Category: Sermons  »  February 2023 »  Editor

Niba mu isi abananiranye bafungwa no mu buryo bw'Umwuka ni uko, rahira ko utambaye iroze? - Ev. Ishimwe Naphtar

Mu rusengero ni mu rugo kandi papa mu rugo aba azi byose, nta kikubaho data atazi, nta na kimwe papa mu rugo atazi, ibyo unyuramo biruhije ntugire ikibazo papa arabizi.

1 Kor 3:16 Ntimuzi y’uko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe? Know ye not that ye are the temple of God, and that the Spirit of God dwelleth in you?

Niba nzi nzi neza ko ndi mubwami ntagishobora kunsenya buri gihe cyose ndi mu kubaho kw’Imana, nta na kimwe cyantera umubabaro kandi sinzicuza.

Ighe uzibona usubira inyuma menya ko ari cyo gihe cyo gutsindwa ugomba guhangana kugeza igihe unesheje, ni ryari unesheje?

Ni igihe ufite ibibazo ariko ugasengana imbaraga uti ’Mana ndashaka gutsinda, Mana ndi umutsinzi, Mana ndi umunyembaraga no kurushaho’

Wowe ntuzapfa kuko ubwami bw’Imana buri muri wowe, ubwami ntibatsindwa oyaaaaa, mu kubaho kw’Imana iteka haba hari amahoro.

Igihe wahisemo kuba mu rugo ariho mu bwami bw’Imana, ntushobora gutsindwa nubwo Data yakurakarira, uba usabwa kumugarukaho, ntuba ukwiye kumucikaho.

Iyo ugarutse mu rugo data arakwakira akakwitaho akaguha urukundo kuko ni umubyeyi wawe, nugarukira Imana nayo izakugarukira

Ezayi 30:15 Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.

Buri gihugu cyose kigira polisi, ukaba utwaye imodoka polisi ikaguhagarika ikakubazo perime yawe, iyo basanze utayifite bagusohora mu modoka bagahamagara ufite perime akayitwara, wowe uritotomba ariko baba bakugiriye neza kuko iyo ugonze umuntu bashobora kugufunga burundu.

Ibyo bitwereka ko hari Abamarayika badushinzwe nk’aba polisi niba mu isi hari abananiranye bahora bafungwa buri munsi no mu buryo bw’Umwuka ni uko.

Isuzume urebe ko utananiranye ukaba ugora Abamarayika bagushinzwe, ese aho ntiwaba ufunze hhhhh rahira ko utambaye iroze, udakatiye mu mwuka, Imana idutabare

Reka nsoze nkubwira ngo ’Ngwino mu rugo data arakwakira kabone nubwo waba warasayishije bingana gute, humura data agufitiye imbabazi nyinshi’. Nkwifurije ubutsinzi mu izina rya Yesu Amen.

Ev Ishimwe Naphtar

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.