Ndabizi ko wakundaga indirimbo yitwa "Je Vole vers Toi", mu gasusuruko ka mu gitondo ukaririmba uti "I fly to you", wakwiheba nk’igihe Umwami Dawidi yahungaga Abusolomu ukaririmba uti "Will you Live for me"?
Nyamara wasanga izi ndirimbo wajyaga uzumva kuri radiyo ariko ntumenye ko ari itsinda cyangwa umugwi wo mu Burundi witwa JBF wahamagariwe gukura abantu mu Nyanja y’umwijima ukabinjiza mu Bwami bw’Imana binyuze mu kwizera amaraso ya Yesu Kristo! Twabikemuye!
Paradise.rw nk’uko isanzwe ibigenza yabaye iya mbere mu kuganira n’iri tsinda ryo mu gihugu cy’I Burundi mu ruzinduko yakoreye mu Rwanda.
JBF ni itsinda ryo mu gihugu cyo mu Burundi rigizwe n’abantu bane. Ryahujwe n’ibikorwa bya muzika ndetse n’ibikorwa by’urukundo birimo kugemurira no gusura abarwayi ndetse n’abagororwa bakababwiriza ubutumwa bwiza.
Paradise.rw yaganiriye na Bwana Hicuburundi Guylain umwe mu bagize iri tsinda akaba ariwe woherejwe n’iri tsinda mu gihugu cy’u Rwanda mu rugendo rugamije kwagura imbibe za muzika ndetse no kubaka imikoranire n’abahanzi bo mu Rwanda.
Uyu musore utuje, akamenya kuganira, muri iki kiganiro yatangarije Paradise.rw ati "Muri uru rugendo nigiye byinshi ku Rwanda ndetse no ku bahanzi b’abanyarwanda".
Paradise.Rw yabakusanyirije ibintu bitanu mu byo iri tsinda ryigiye ku muziki wo mu Rwanda anatangaza imishinga bazakorera mu Rwanda.
1.Itangazamakuru: Muri uru ruzinduko, Bwana Guylain wari uhagarariye itsinda rya JBF yabashije gukora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo, ku mateleviziyo ndetse no kuri Paradise.rw - ikinyamakuru cya mbere cya Gikristo mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba.
Yatangaje ko yashimishijwe n’urwego itangazamakuru rya Gospel rigezeho ndetse anashimishwa n’uko yakiriwe mu gihugu cy’u Rwanda ndetse atangaza ko ashimishwa no kumva amaradiyo yo mu Rwanda acuranga indirimbo zo mu Burundi.
2.Izamuka ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda: Guylain abona umuziki wa Gospel mu Rwanda umaze kubaka ubwami bukomeye yaba mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba. Aha yagize ati "Umuziki wo mu Rwanda ugeze ku rwego rwiza cyane, abaririmbyi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zifasha imitima y’Abarundi".
3.Imishinga n’abahanzi nyarwanda: Iri tsinda riritegura gukorana indirimbo n’amwe mu matsinda yo mu Rwanda ndetse n’abahanzi batandukanye.
4.Bashimishijwe no kuba mu Rwanda hari umuramyi nka Gaby Kamanzi bigiyeho byinshi: Guylain yatangarije Paradise.rw ko mu Burundi, indirimbo za Gaby Kamanzi zifite icyicaro mu mitima y’abakunzi ba Gospel. Kuza mu Rwanda aho uyu muramyi avuka, avuga ko ari umugisha kuko yarushijeho kumenya byinshi kuri we bityo ahamya adashidikanya ko Gaby ari umuramyi wo kwigiraho byinshi.
5.Yashimishijwe no kubona urubyiruko rwinshi rukijijwe: Mu ngendo zitandukanye yakoreye hirya no hino, yatangajwe no kubona urwego urubyiruko ruriho mu myizerere. Yatangaje ko kubona urubyiruko rwinshi rwo mu Rwanda rwirundumuriye mu gakiza rukaba rukunda no gusenga, ahamya ko ibi bituma Gospel izamuka.
Paradise.rw izakomeza kubagezaho byinshi twaganiriye n’uyu muramyi
JBF Burundi bakubutse mu Rwanda