× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amarenga! Elsa Cluz, Vumilia na Sister Yvonne mu ndirimbo imwe? Impamvu 7 iyi ndirimbo yafata umugabane

Category: Artists  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amarenga! Elsa Cluz, Vumilia na Sister Yvonne mu ndirimbo imwe? Impamvu 7 iyi ndirimbo yafata umugabane

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook, umuramyi Muhayimana Elisa Claude uzwi ku izina rya Elsa Cluz yaciye amarenga yo ko ashobora kuzahurira mu ndirimbo imwe na Sista Yvonne na Vumikia Mfitimana.

Aba baramyi batatu bahetse busabo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7. Si mu itorero ryabo gusa dore ko umuziki wabo warenze inkombe bakaba bageze ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa yanditse kuri Facebook, Elsa Cluz yagiye ku rukuta rwe agira ati: "Ubusanzwe nkunda abadamu baririmba amajwi manini...Nkoranye indirimbo na bano ntawe naba nibagiwe mu bacu ra???? Personally bano ndabakunda".

Ubu butumwa akaba yabuherekesheje amafoto 2: iya Yvonne Mushimiyimana ndetse na Vumilia Mfitimana.

Ese ubu butatu bwagira collabo nziza? Dusesengure.

Kuba abahanzi bahurira mu ndirimbo ni kimwe, kuba ya ndirimbo yagera ku rwego mpuzamahanga ni ikindi. Nka Paradise, dore inama kuri aba bahanzi kugira ngo iyi ndirimbo ihuriweho izagire igikundiro.

1. Imyandikire:

Uburyo indirimbo yanditse bishobora gutuma ikundwa ku rugero runaka: Aba baramyi uko ari batatu bazwiho kuba abanditsi beza cyane. Elisa Cluz ni umwe mu banditsi b’indirimbo b’abahanga dore ko yatangiye kwandikira amakorali y’abana akiri mutoya.

Mu myaka myinshi yamaze mu itsinda "Yesu Araje Family" yabereye n’umuyobozi waryo bivugwa ko ari umwe mu bandikaga indirimbo nyinshi z’iri tsinda.

Nyuma yo gutangira urugendo rwa muzika ku giti cye yanditse izindi ndirimbo zakunzwe nka Turabakunda, Si idini, Twaguhisemo n’izindi...ibi bimushyira ku ruhembe rwo hejuru mu banditsi b’indirimbo b’akataraboneka.

Tugendeye kuri ibi, Elisa Cluz akwiye kuzandika igitero cya 1 cy’iyi ndirimbo ndetse n’inyikirizo. Nka Paradise, twabahitiyemo kuzandika indirimbo igizwe n’ibitero 2, refrain isubiwemo kenshi ndetse na bridge cyangwa inyikirizo ya 2 ifite iminota 6.

Ku rundi ruhande, Vumilia Mfitimana ni umuramyi wanditse amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umuramyi ufatwa nka No ya 1 mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 ndetse hari n’abamwita Israel Mbonyi wabo.

Uyu muramyi uzwiho kwandika indirimbo zirimo ubutumwa budashingiye ku idini ni umwe mu banditsi b’abahanga u Rwanda rufite. Nyigisha, Bya bindi, Amahoro n’izindi ni zimwe mu ndirimbo ze bwite zarebwe n’abantu barenga miliyoni ku rubuga rwa Youtube. Muri iyi ndirimbo, Vumilia twasanze akwiriye kwandika igitero cya kabiri.

Undi muramyi, Yvonne Mushimiyimana uzwi ku izina rya Sister Yvonne, mu ijwi ryiza ry’urubogobogo, ukuboko kwiza kuberanye no gufata microphone ndetse n’ikaramu nziza yandika neza, tumuhaye umukoro wo kuzandika inyikirizo yayo dore ko refrain nziza ari urutirigongo rw’indirimbo.

2. Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo:

Kugira ngo indirimbo ikundwe kugeza ku rwego mpuzamahanga bisaba ubwitonzi. Iyo usesenguye usanga zimwe mu ndirimbo zikunzwe ari indirimbo zikubiyemo ubutumwa budashingiye ku idini. Ibi bituma buri muntu wese yiyumva muri iyi ndirimbo.

Indirimbo nyigisha ya Vumilia ndetse na Miliyoneri zavuzwe haruguru zabashije kwambuka iyi nyanja bitewe n’imyandikire yazo. Nka Paradise inama twatanga ni ubutumwa bwihanganisha abantu bose barembejwe n’imyambi y’umubisha satani: Uburwayi, gupfusha, ubukene, ubugumba, kugumirwa, kurogwa, gutabwa n’abo bashakanye n’ibindi….

3. Imihurize y’amajwi:

Imiterere y’amajwi y’abantu bagiye guhurira mu ndirimbo ni kimwe mu bishobora kuryoshya indirimbo. Nk’uko Elisa Cluz yabivuze, Sister Yvonne ni umuramyi uzwiho ijwi riremereye, ribyibushye kandi riryoshye. Ku rundi ruhande, Vumilia afite ijwi ryiza rirangurura rizira amakaraza.

Uwumvise indirimbo "Burya" Elsa Cluz yakoranye na Chantina umudamu we ahita yumva igisobanuro cya Elisa muri iyi ndirimbo. Uyu mugabo w’ibigango azwiho kugira ijwi riryoshye rihogoza kandi rizira amakaraza. Ibi bivuze ko guhuza amajwi y’aba bahanzi ari amata abyaye amavuta.

4.Imitunganyirize y’amajwi n’amashusho:

Kuba abahanzi bahuriye mu ndirimbo bafite amajwi meza ni kimwe, ubwiza bw’indirimbo ni ikindi. Ubuhanga bw’uwatunganyije amajwi azira urujwijwi bigira uruhare runini mu bwiza bw’indirimbo. Ubwiza bw’ishusho ni amahitamo meza. Paradise tukaba twashyize iyi ndirimbo mu biganza byiza bisengeye. Mu bahanga benshi bahanga, ubufindo bwaguye kuri Producer Boris na Director Musinga.

5.Imyambarire;

Uwambaye neza agaragara neza. Mu mashusho, Isoko ry’imyenda waremye rishobora kwambutsa indirimbo nziza ikiyaga cya Tanganyika. N’ubwo twirinze gutunga ijisho kwa Ishimwe Grace nk’umwe mu bambitsi beza b’abahanzi, ariko dore amabara meza aba bahanzi bakwiriye kwambara muri iyi ndirimbo: Tugendeye ku miterere y’abahanzi n’ubutumwa buri mu ndirimbo, twabahitiyemo umutuku n’umweru mu gukuranwa bakambara icyatsi na chocolate.

6. Izina ry’indirimbo:

Ubwiza bw’izina ry’indirimbo ni kimwe mu byayirenza impinga. Izina rigufi, ridakoreshwa cyane. Tugendeye ku butumwa bwavuzwe haruguru, izina nka "Mpembura", "Ngarukaho", "Ntamo", etc… aya mazina n’andi nk’aya yagira ubusobanuro muri iyi ndirimbo.

7. Kwamamaza indirimbo:

Gukora indirimbo nziza ubwabyo ni ukuyamamaza. Gusa ariko kuyigeza mu itangazamakuru ni ibindi dore ko bituma igera kure. Aba baramyi bakwiriye gutegura budget yo kwamamaza iyi ndirimbo igaterekwa mu biganza byiza bya Paradise ikayamamaza ifatanyije n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.

Vumilia Mfitimana kuri ubu wibereye mu gihugu cy’u Bushinwa aho yasanze umugabo we aranugwanugwa muri uyu mushinga.

Sista Yvonne yambariye urugamba

Elisa Cruz uzwiho ijwi rirangurura.

Imbogamizi kuri uyu Mushinga:

Kuri ubu amakuru dukesha nyir’ubwite aravuga ko nyuma yo gukora ubukwe, Vumikia Mfitimana yaba yarasanze umugabo we mu gihugu cy’u Bushinwa. Gusa aba bose mu gihe baba bemeje uyu mushinga, bafite mu biganza byabo ibisubizo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.