Pastor Hakizimana uyoboye The Methodist Church in Rwanda iherereye i Nyacyonga mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo akaba n’umuhanuzi rurangiranwa, yahishuye ko yakiriye Agakiza yarabaye umustari wajyaga kubyina igisope.
Pastor Hakizimana Emmanuel aganira na Paradise yamusuye ku rusengero ayobora, yagize ati "Nitwa Rev Hakizimana Emmanuel. Nyoboye itorero The Methodist Church in Rwanda i Nyacyonga. Isaha ya saa cyenda z’ijoro nayibonyemo impinduka y’ubuzima niyo nganiriramo n’Imana".
Ubwo yadusangizaga ubuhamya bwe bw’uko yinjiye mu gakiza, yahishuye ko yabaye umuhereza kwa Padri, umukozi wo mu rugo ndetse yakoze no mu kigo cy’uwitwaga Rasita ku Kinamba cya kabiri.
Ati "Nabaye umukozi wo mu rugo i Musanze niho umuvugabutumwa wazagaho nakoreraga yambwiraga ko nzaba umukozi w’Imana. Naje kuhava niyizira mu mujyi wa Kigali nkomeza gukora akazi ko mu rugo, noneho mfite amaderede nkajya kubyina mu gisope "
Uyu mukozi w’Imana uyoboye The Methodist Church in Rwanda/Eglise Methodiste au Rwanda, avuga ko kuba umukozi wo mu rugo byamukururiye akaga kuko yakubiswe na Boss we asanze yashirije inyama akanasinzira ntajye kumukingurira.
Yagize ati "Naje kuza i Kigali nisanga mu kazi ko mu rugo mbona ubuzima buncanze, nishyizeho imisatsi mba umusitari nkajya kubyina igisope, aho nakundaga kujya kunywera inzoga hariyo umukobwa yaje kunsaba ko tuzajyana gusenga kwa Bishop Moise ku Gisozi".
"Nasengaga n’amaderede nkumva ubwiza bw’Imana bunzaho, nagiye mpura n’urugamba rurimo databuja kubera wa munaniro, nkaza nkajya guteka, yaje gusanga nasinziriye, sinabasha kumukingurira arikingurira. Yankubise umugeri mu mugongo ngwana n’isafuriya irimo inyama zose zashiririye "
Pastor Hakizimana Emmanuel ati "Nahise nsaba Imana ko yagira icyo yankorera nkaba nava mu buzima busharira. Nabyutse kare nsubira gusenga, umuhanuzi abwira Imana ko izangirira neza, niho nacumbikiwe n’umuririmbyi waje nawe gufatira ibyo nari mfite birimo itapi na matera n’akabati baterekaho televiziyo".
Akomeza abwira umunyamakuru wa Paradise.rw ko "Byari biturutse kuba ntarabonye amafranga yo kumufasha kwishyura inzu no kugura ibyo kurya, nakoze amezi atatu bampemba ibihumbi bibiri "
Ubu Pastor Hakizimana Emmanuel afite urugo yabaye itabaza mu muryango we kuko ariwe wabaye Pasiteri akaba azwi nk’umuhanuzi rurangiranwa, nka bamenya ku guhishurirwa iby’abaje bamugana.
Pastor Hakizimana Emmanuel yanyuze mu buzima busharira Imana iza kumugirira neza
Afasha benshi bagakira ibikomere byo kumutima mbese yabaye ikiraro gihuza Abantu n’Imana.
Turamukunda numushumba wacu, Imana ijye igumya kumuha Imigisha.