× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amakosa ntiyabura ariko ntaryo nicuza kuko nari umwana - Bosco Nshuti

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amakosa ntiyabura ariko ntaryo nicuza kuko nari umwana - Bosco Nshuti

Umuramyi Bosco Nshuti yavuze ko aticuza amakosa yakoraga mu bwana bwe kuko yayakoreshwaga n’ubwana.

Mu gitabo cya 1 cy’Abakorinto 13:11 hagira hati: "Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana."

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Bosco Nshuti yahamije ko mu bwana bwe yaranzwe n’amakosa atandukanye yo mu bwana.

Abajijwe niba aticuza ayo makosa, yavuze ko aticuza. Yagize ati: "Amakosa ntiyabura ariko ntaryo nicuza kuko nari umwana, byose byabaga kubera ko nari umwana, navuga ngo ni inzira yo gukura."

Bosco Nshuti akomeje imyiteguro y’igitaramo "Unconditional live concert" giteganyijwe kuwa 13/07/2025 muri Camp Kigali.

Paradise yagiranye ikiganiro na Bosco ubwo yari mu gihugu cya Poland aho yakoreye igitaramo cy’amateka kuwa Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 akaba yiteguraga gukomereza mu gihugu cya Denmark aho ateganya gusura no gutaramira abasengera mu itorero rya Zion Temple nk’uko yabitangarije Paradise.

Bosco Nshuti akaba ateganya kugaruka mu gihugu cy’u Rwanda mu cyumweru gitaha agakomeza imyiteguro y’igitaramo Unconditional love live. Ni igitaramo cy’amateka buri muramyi wese yakwifuza kuzataramiramo abakunzi ba Gospel.

Ni kimwe mu bitaramo biba biteguye neza na protocole y’akataraboneka. Uyu mwaka wa 2025 ni kimwe mu bitaramo byavuzwe mu itangazamakuru cyane dore ko kuva mu kwezi kwa 1 kwa 2025 iki gitaramo cyari cyaterekewe ingata nk’intango.

Benshi mu bakunda Gospel y’umwimerere bategereje cyane Bosco Nshuti ku ruhimbi dore ko afatwa nk’umwami wa Microphone. Ahanini ababivuga bahera ku ijwi rye ryiza rirangurura nk’impanda, ukuboko kwiza kuberwa na microphone n’uburyo ayoboramo uruhimbi nk’uwaruremewe.

Byabaye nk’amata y’inyambo yabyaye amavuta. Abakunzi n’ubutumwa bw’umusaraba bongeye kugira amahirwe yo gutaramana na Aime Uwimana na couple ya Ben & Chance. Aba bombi bazwiho indwara nziza yo gukubaganya imitima yasinziriye bakayiterura mu gutereko cy’umwijima bakayitereka imbere ya ya ntebe ya Kristo. Ibi bizatuma Camp Kigali ihinduka ivuriro ry’abarwaye indwara zituruka ku myambi ya Satani Umubisha.

Ijambo ry’Imana ni umutsima utera Imbaraga. Ni muri urwo Rwego benshi bishimiye amahitamo ya Bosco Nshuti watumiye Pastor Hortense Mazimpaka ngo azagaburire ifunguro abazitabira Unconditional Love Live Concert.

Pastor Hortense Mazimpaka azahesha umugisha abazitabira Unconditional Love Live Concert

Pastor Hortense Mazimpaka ni Umushumba Mukuru wa Believers Worship Centre. Ari mu bapasiteri bakunzwe cyane mu gihugu kubera inyigisho ze zubaka imitima ya benshi. Pasiteri Mazimpaka Hortense yabaye umuyobozi muri Zion Temple aho bakunda kwita kwa Gitwaza mu gihe cyingana n’imyaka 6.

Bosco Nshuti akomeje guhembura Imitima

Aime Uwimana na Ben & Chance barahabaye.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwoko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y’abantu 8 igura 200,000 Frw.

Si aha gusa, kuko kuri ubu aya matike ari no kuboneka mu Mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffe ku Kinamba cya Gisozi, no kuri Camellia zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no ku Kisimenti.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.