Ikizu ni igisiga cyakwigisha byinshi.
Muri gahunda yo kwiga no kunguka ubumenyi, Paradise.rw ishimishwa no kuba hari icyo wakwiga cyangwa wakungukira mu nkuru zigisha, zihugura ku buryo zityaza ubumenyi bw’abasomyi bacu. Uyu munsi turakugezaho amahame 7 igisiga cyitwa ikizu kigenderaho mu mibereho yacyo ndetse munsi ya buri hame hari icyigwa.
Ikizu ni igisiga cyatwigisha byinshi. Iki gisiga gifite umunwa wigonze, kirangwa n’imbaraga zihambaye kuko cyirira inyamaswa ntoya. Ni igisiga kizwiho kureba kure. Bibiliya igereranya ikizu n’ubutsinzi ku mukirisitu mu ishusho yo gukora iby’ubutwari no gukomera.
Dore amahame 7 wakwigira ku kizu ndetse n’icyigwa kuri buri hame
1. Ikizu kiguruka cyonyine kandi kigatumbagira kure cyane aho izindi nyoni zitagera
Ni igisiga kidashobora kugurukana n’ibindi bisiga bidahuje
Icyigwa: Ujye witoza kugenda wenyine kandi ujye kure y’abantu mudahuje batazatuma ujya hasi, usubira inyuma, wisanga habi. Mu buzima bwa buri munsi jya ureba ko uwo mugendana muhuje kandi ko yakwigisha ingeso nziza.
2. Ikizu kireba kure cyane
Mu bushobozi bw’iki gisiga kibasha kureba kure cyane hashoboka kuko kibasha kureba mu birometero 5, kandi kititaye ku ngorane cyo cyibanda ku ntego y’aho kireba maze kigafata icyo gishaka.
Icyigwa: Mu buzima kureba kure no gushishoza kwacu gukwiriye guhama kugira ngo tubashe kurenga inzitizi izo arizo zose maze tugere ku ntego zacu.
3. Ikizu ntikirya ibyapfuye
Ubwacyo kirahiga kandi kikarya umuhigo wacyo
Icyigwa: Ntukishingikirize ku byatambutse ahubwo jya ukomeza imbere wubake amateka mashya. Ntukiyandurishe ibyo ubonye byose, amaso yawe yahange ku muhigo mwiza kandi imbaraga zawe uzerekeze ku kintu gifite agaciro n’iyo wakibona wiyushye akuya ni cyo kizanyura umutima wawe.
4. Ikizu gikunda imiraba
Iyo ibicu byijimye ikizu gitangira kwishima kandi kigakoresha imiraba mu ntambara igihesha umuhigo mwiza. Igihe imiraba icyitambitse gikoresha imbaraga z’umurengera mu gusatura kugira ngo kijye hakurya y’ibicu mu gihe izindi nyoni iyo ibicu bihindutse ziba zibonye umwanya wo kwihisha no kwiruhukira mu biti.
Icyigwa: Rimwe na rimwe jya uhangana n’ibikurwanya kandi wizeye gutsinda no kuzava muri iyo ntambara nk’umutsinzi. Imiraba y’ubuzima ijye yagura amahirwe yo guhatana no kurenga imbibi zayo kugira ngo ugere ku cyo wifuza ni bwo uzajya umenya ko uko uha agaciro icyo wavanye mu mbaraga zawe.
5. Ikizu gitanga umukoro mu rukundo
Ikizu cy’ikigore iyo gihuye n’ikigabo bigashimana mbere y’uko cyemerera ikigabo ko bibana, ikizu gifata ibyana byacyo kikabigurukana kure maze kikabirekura kigasaba ikigabo kumanuka kikabirinda kugira ngo bidapfa. Iyo ikigabo gishoboye kubirinda iyo mpanuka, ikigore cyemera guhuza umubano no gutanga urukundo ku kigabo.
Icyigwa: Niyo byaba mu buzima bwihariye, muri sosiyete tujye tumenya gutanga umukoro ku bantu baza mu buzima bwacu kugira ngo dukure mu bushishozi no mu mahitamo yacu. Bizaturinda byinshi kuko hari abatakaza amahirwe ku bw’amahitamo adakwiye.
6. Ikizu mu gihe cyo gutoza ibyana kuguruka nta mbabazi zibamo
Kibanza gusenya ibyari ndetse kigasenya uburiri byabyo kugira ngo ibyana bive mu butesi bibangamirwe ndetse kikabitegura mu kuguruka. Iyo byasenyewe akazitiro aho naho biryama biba ngombwa ko byirwanaho maze bikaguruka bikurikira nyina.
Icyigwa: Rimwe na rimwe ugomba kwiga kurekura no kurenga imbibi z’akazitiro kawe kuko aho uba siho ukwiriye kuba igihe kirekire. Ugomba kwitoza kurenga imbizi z’aho uri.
7. Ikizu n’iyo gishaje gishobora kwivugurura no kongera imbaraga
Ikizu kirama imyaka igera kuri 80. Ikizu iyo kigeze mu kigero cy’imyaka 40, umunwa wacyo uba warigonze utakibasha kurya, inzara gikoresha mu guhiga ziba zarashokonkoye zitagifata, amababa yacyo aba amaze gusaza yararemereye kitakibasha kuguruka ngo kigere kure.
Kiba kigeze ku musozo w’ubuzima bwacyo, ariko gifata icyemezo gikomeye kikajya ahantu ha cyonyine ku musozi hafi y’amazi. Gifata wa munwa wacyo wigonze kikawukoza mu mazi kikawukubita ku rutare, amaraso akava, kigakomeza kugeza wa munwa uvuyeho.
Iyo umunwa uvuyeho, kiguma aho kigategereza hakamera undi munwa mushya utyaye. Iyo umunwa umaze kumera, ikizu gikoresha wa munwa kikarandura za nzara zishaje kikazikuramo, maze kigategereza hakamera izindi. Iyo inzara zimaze kumera kirazikoresha kikipfura amababa yose kigategereza hakamera andi. Iyo birangiye ikizu gihinduka gishyashya kikongera kikabaho indi myaka 40.
Icyigwa: Birashoboka ko rimwe na rimwe mu buzima dushobora gucogora, ariko hakurya yo gucohozwa n’ibihe hari imbaraga.
Ijambo ry’Imana rirambwira muri Zaburi 103:5 "Agahaza ubusaza bwawe ibyiza, Agatuma usubira mu busore bushya, Bumeze nk’ubw’ikizu."
Uwiteka Imana abasha gusubiza umuntu mu busore bushya nk’ubw’ikizu. Muri aya mahame 7 twigiye ku kizu wabyumvise rero ko ikizu ari icyitegerezo gikomeye cyo gusubizwamo imbaraga no kudacogora. Ugendeye kuri aya mahawe y’ikizu, nta gushidikanya uyu mwaka mushya wa 2023 wakubera mwiza cyane.
Yesaya 40:31 haravuga ngo "Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora."
Kura isomo ku mibereho y’Ikizu uryoherwe na 2023