× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umusaruro mwiza w’ingando ziswe "Meet The Elder" ku bangavu n’ingimbi bitabiriye-PHOTOS

Category: Education  »  September 2023 »  Pacifique Iraguha

Umusaruro mwiza w'ingando ziswe "Meet The Elder" ku bangavu n'ingimbi bitabiriye-PHOTOS

Guhura n’umukuru (Meet The Elder) niyo nyito abiyemeje gufasha urubyiruko JUCE Family bayihaye nyuma y’uko babonye ko mu rubyiruko harimo icyuho cy’imikurire myiza hagati y’abakura ndetse n’abababanjirije mu murimo aribo bakuru babo cyangwa se ababyeyi.

Meet The Elder Teens camp 2023 yitabiriwe n’abana 30, abahungu ndetse n’abakobwa baturutse mu matorero atandukanye, ariko cyane ay’Inkurunziza mu Rwanda ari naho iyi couple ya JUCE Family yateguye iki gikorwa, ikorera umurimo w’Imana umunsi ku munsi. Yabaye tariki 25-27 Kanama 2023, ikaba yari yubakiye ku cyanditswe cyo muri 1 Timoteyo 4:12.

Abana bize inyigisho zitandukanye zibafasha kumenya neza byimbitse Imana ndetse n’impano zabo zitandukanye biciye mu ijambo ry’Imana. Bakinnye imikino itandukanye ikangura ubwonko bwabo ndetse inabigisha gufashanya no kwigira muri rusange mu buzima bwose waba urimo cyane ariko bishimangira ku ndangagaciro nziza za Gikristo bagomba kugumya kugenderamo.

Ingando z’aba bangavu n’ingimbi zaje kugera ku musozo, habaho ijoro ryo kwiyemeza no kureka ibya kera bitari byiza, baha isezerano Imana mu gukomeza kuyikorera mu buryo bukwiriye.

Umwe mu bafasha gutegura iri huriro rizajya ribaho buri gihembwe, yabwiye Paradise.rw ko no mu kwa 12 hari indi gahunda nziza ku rubyiruko, yisumbuye ku yabaye bashishikariza ababyeyi kuhoreza abana bagahugurwa, bakiga, bagakurira mu biganza byiza nk’abana b’Imana.

Abana bitabiriye izi ngando bungutse byinshi baganirijwe n’abakuru (Elders)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.