× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Opinion: Ese Imana ni yo igena ibintu byose biba ku bantu harimo na Genocide?

Category: Opinion  »  13 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Opinion: Ese Imana ni yo igena ibintu byose biba ku bantu harimo na Genocide?

Abantu benshi iyo bagize ibyago bakoresha amagambo agaragaza ko Imana ari yo yabikoze mu buryo batazi. Hari amagambo akoreshwa, urugero nko gusarura. Ese muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi zabaye ahandi, ni Imana yasaruraga ibyayo?

Rimwe na rimwe, amadini akoresha ijambo ‘kwitaba Imana’ mu rwego rwo guhumuriza abasigaye, ngo bumve ko basanze Imana mu ijuru. Ese Imana ihamagara umuntu agapfa, cyangwa izamuhamagara azuke?

Hari n’abavuga ngo ‘byose ni igeno ry’Imana.’ Ese Imana ni yo yageneye abantu Jenoside yakorewe Abatutsi, ibagenera gupfa urw’agashinyaguro, igena ko impinja, abana, abafite ubumuga, abarwaye, abageze mu zabukuru n’abandi bapfa bazira uko yo ubwayo yabiremeye?

Niba ubuze ibisubizo, cyangwa ukaba utizeye neza ibyo usubije, iyi nkuru iragufasha kumva muri make igisubizo Imana yakwifuza ko uba ufite. Paradise yifashishije Bibiliya muri iyi nkuru.

Mbere na mbere, hari imirongo ya Bibiliya ivuga ko Imana idakora ibibi ibyo ari byo byose, harimo no gutwara ubuzima bw’abantu.

1)Yobu 34: 10 “Nuko rero nimuntege amatwi, Mwa bantu bajijutse mwe, Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, N’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa.”

2)Yeremiya 29: 11 “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi…. Ni ko Uwiteka avuga.”

Hari indi mirongo igaragaza ko hari umubi ukora ibibi. Mu Ibyahishuwe 12:12 havuga ko “Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi.” Ese uwo mujinya awukoresha ate?

Ese birakwiriye ko Imana ikora ibyiza itwara ubuzima bw’abantu, abandi bagasigara mu gahinda? Ibyo ntiyabikora. Hari icyo Imana iteganya.

“Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi…”-Ibyahishuwe 21:4.

Ese Imana yateza umuborogo, igateza urupfu n’indi mibabaro, igambiriye kuzabikuraho? Birumvikana ko itabikora.

“Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Ibyakozwe n’Intumwa 24:15. Ese yakwica abantu, kugira ngo izabone uko ibazura? Oya.

None ni nde utuma isi igerwaho n’ibibazo? Kuki Imana itamuhagarika?

Adamu akimara kwemera gushukwa na Satani yazaniye isi umuvumo urimo n’urupfu. –Abaroma 5:12

Nyuma yuko Satani yirukanywe mu ijuru, yaje ku isi agamije guteza ibibazo kuko azi ko asigaje igihe gito. Imana yabonye abantu bayigometseho, ireka Satani ngo akomeze abayobore. Ubuyobozi bwa Satani uzi ko agiye kurimbuka abukoresha nabi abiba urwango, ateza urupfu n’ibindi.

Imana yemeye ko ibibi byose bikomeza kubaho, mu gihe na yo iteganya uko izabikuraho. Si yo iteza ibibazo ahubwo ni Satani, ni yo mpamvu iteganya kumurimburana n’abantu babi, ikazura abapfuye, ikabaha ubuzima buhoraho.-Yohana 5:28,29.

Imana itanga isezerano rigira riti: “Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo…” Ibyahishuwe 20:13.

Satani ni we ukorera abantu ibibi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Imana izabazura, ibasubize ubuzima, basubirane n’ababo bakundaga, isi yose ibemo amahoro, abantu b’amoko yose bunze ubumwe. –Ibyahishuwe 5:9, 14:6

Ibibi bizakomeza kwiyongera kuko Satani akoresha igihe gito asigaranye, ariko hahirwa abageragezwa bakihangana kugera ku iherezo, kuko ubwami bw’ijuru ari ubwabo. Matayo 24:13

Satani ni we uteza ibibazo, si Imana

Imana isezeranya umuzuko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.