× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Uwera “Zahabu y’Uwiteka” yasabye abarambiwe kurambya no gutekereza binyuze mu ndirimbo "Nzabibona”

Category: Artists  »  7 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Aline Uwera “Zahabu y'Uwiteka” yasabye abarambiwe kurambya no gutekereza binyuze mu ndirimbo "Nzabibona”

Aline Uwera uzwi cyane ku izina rya “Zahabu y’Uwiteka”, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nzabibona”, yasohotse ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.

Uyu muramyi umaze kumenyekana mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’ibyiringiro, ihumure n’ukwizera Imana, yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza kwizera amasezerano y’Imana n’ubwo umuntu yaba ari mu bihe bikomeye.

Mu butumwa yahaye abakunzi be binyuze mu kiganiro na Paradise, Aline Uwera yasabye abakunzi be n’abakunda umuziki wa Gospel gukomeza kumushyigikira no kwakira iyi ndirimbo nshya, avuga ko izafasha benshi kongererwa imbaraga mu nzira y’agakiza bakarushaho kwizera.

Muri iyi ndirimbo agira ati: "Aline Uwera Zahabu y’Uwiteka akumbuje ijuru abakunzi be mu ndirimbo "Nzabibona"

Umuramyi Aline Uzwi cyane mu ndirimbo "Ongera wivuge" yahesheje abakunzi be umugisha mu ndirimbo nshya" Nzabibona" ugaruka ku masezerano y’Imana.

Muri iyi ndirimbo Agira ati"Ibyo"amaso yanjye atarabonaIbyo amatwi yajye atari yumva
ibyo nasezeranyijwe n’Imana nizera ko igihe kizagera kuko icyo Yavuze ntigihera.

Arongera ati: "Ibitero by’Umwanzi satani byo kunsha intege bijya biba byinshi, Satani akanyereka inshuro nasenze sinsubizwe. Nkihebeshwa n’ibihe bigoye ndi gucamo amajwi y’ubwihebe akaba menshi jye nahisemo gushikama no gukomeza Ibyo ntarabona nzabibona ndi kumwe na Yesu.

Izina “Nzabibona” risobanura icyizere cyo kuzabona ibyo Imana yasezeranyije, n’ubwo bishobora gutinda cyangwa bikagaragara nk’ibidashoboka ku maso y’abantu.

Ni ubutumwa bukomeje kugarukwaho cyane mu ndirimbo za Gospel muri iki gihe, cyane cyane ku bantu bahanganye n’ibigeragezo bitandukanye.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Aline Uwera bavuga ko bafite amatsiko menshi yo kumva ubutumwa n’uburyo iyi ndirimbo izaba iteguye, bitewe n’uko asanzwe azwiho kuririmba indirimbo zifite amagambo yubaka imitima y’abizera.

Indirimbo “Nzabibona” kuri ubu,iraboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse no ku rubuga rwa YouTube rw’uyu muramyi.

Urugendo rwa Aline Uwera muri muzika

Aline Uwera si mushya mu muziki wa Gospel. Yamenyekanye cyane nk’umuririmbyi muri Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura mbere yo gutangira urugendo rwo kuririmba ku giti cye.

Asengera muri ADEPR Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho yakomeje gukorera umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo no kuramya. Mu mpera za 2025 ni bwo yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Wicogora".

Mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko igitekerezo cyo gutangira umuziki ku giti cye cyaturutse ku nkunga n’inama yahawe n’umugabo we wamubonagamo impano ikwiye kugera kuri benshi.

Nzabibona" izatuma abantu bari barambiwe gutekereza amasezerano y’Imana kurambya.

"Nzabibona" ritanga ishusho y’ubutumwa bwuzuyemo ibyiringiro n’ukwizera amasezerano y’Imana. Mu ndirimbo ze zose amaze gusohora, yagiye agaragaza insanganyamatsiko yo gukomeza kwizera no kudacogora, bityo benshi bemeza ko "Nzabibona" na yo igamije kongerera imbaraga abantu bategereje igisubizo cy’Imana mu buzima bwabo

Aline Uwera umwe mu baramyi b’abahanga

REBA INDIRIMBO NSHYA "NZABIBONA" YA ALINE UWERA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.