× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ahuje ubuhamya na Yabesi: Aline Mbabazi yavuye i Musanze ku bw’umugisha, Imana imuhuza n’umunyamakuru w’icyamamare!

Category: Artists  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ahuje ubuhamya na Yabesi: Aline Mbabazi yavuye i Musanze ku bw'umugisha, Imana imuhuza n'umunyamakuru w'icyamamare!

Uwavuze ku mugisha yawuburiye ubusobanuro kuko yawusanze mu cyaro, ageze mu mujyi barahahurira.

Uwavuga ko i Musanze hari impano ntiyakwitwa umubeshyi, kuko n’ikimenyimenyi imwe muri cano yuje uburanga ibarizwa muri uyu mujyi, kabone n’ubwo amakuru dufite kuri ubu yaba yarimuye icyicaro ikaba yarimukiye i Kigali mu murwa mwiza wahogoje amahanga. Akagosheni murakaruzi, kakijije imigongo nka ya Mazi yo ku isumo rya rusuma,nako gakomoka i musanze mu isanzure.

Kuri ubu wakwibaza uti "Makuru ki se i Musanze? Amakuru aturuka hariya ni operation yiswe Yabesi. Bibilia itubwira ko Yabesi nyina yamubyaranye agahinda (1 Ngoma 4:9) akaba ariyo mvano yo kwitwa Yabesi.

Ariko nk’uko Yeremiya yahanuye ko Imana itazababaza umuntu iteka, uko ni ko Yabesi yatakambiye Imana ya Israeli ati "Icyampa ukampa umugisha rwose, ukagura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntumbabaze, Nuko Imana imuha ibyo yasabye (1ngoma 4:10).

Aline Mbabazi afite ubuhamya bukomeye, niyo mpamvu yiswe Yabesi. Nyuma yo kuvuka mu bihe bikomeye, Satani yamugeze imfu nyinshi ntiyapfa, ahiga ubugingo bwe arabubura. Yamutegaga uyu munsi akamubura, ejo yamutegesha umushibuka akawusimbuka.

Yaje guhungira mu bwihisho bw’iteka, yirundumurira muri Kristo Umwami. Byatumye agwiza imbaraga z’umutima, kuva ubwo agambirira kutiyanduza nka Daniel. Yasabye Imana kumuha Impano, nayo ntiyamutenguha imwuzuza indirimbo z’amashimwe.

Byatumye agambira ati "Imana nimfasha inzira ikaba nyabagendwa, nzaririmbira Imana, nzenguruke ku maradiyo ndirimba, mvuge ineza yayo kumatereviziyo, ndetse no mu binyamakuru nka Paradise nzabivuga.

Nyuma yo kuzenguruka mu butayu yabuze uwamufasha, yaje guhura na Didace Turirimbe akaba n’umunyamakuru wa Television ya BTV amwemerera kumufasha kugira ngo ageze ubutumwa kure ashoboka. Kuri ubu Alline akaba yasohoye indirimbo yise "Gukomera".

Abajijwe na Paradise.rw ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Didace Turirimbe yagize ati "Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza gukomera kw’Imana".

Yakomeje agira ati "Nk’uko Imana yabanye na Yabesi ikamwagurira imbago, uko niko yabanye na Aline kuri ubu ikaba imuhagurukije muri iki gihe kitoroshye akaba ahawe ubutumwa bukomeye azageza mu Rwanda no mu Mahanga.

Ni indirimbo Aline yumvikanamo abaza ati "Ese ni iki gituma twibagirwa ibyo twasezeranyijwe n’umwami waducunguye ku musaraba i Nyabihanga". Akomeza agira ati "Gukomera kwayo kugaragarira mu rukundo yadukunze".

Abajijwe indi mishanga izakurikira iyi ndirimbo, Didace yavuze ko bazakomeza gukorana izindi ndirimbo hagamijwe kwamamaza ubutumwa bwiza.

Umunyempano Aline Mbabazi ahuje ubuhamya na Yabesi

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "GUKOMERA" YA ALINE MBABAZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.