× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire yahaye impano Murindahabi Irene wa MIE uherutse kubura umubyeyi we

Category: Love  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Aline Gahongayire yahaye impano Murindahabi Irene wa MIE uherutse kubura umubyeyi we

Mu kiganiro yakoranye n’umunyamakuru wa MIE Murindahabi Irene ku muyoboro wa YouTube wa MIE Empire, Aline Gahongayire yamuhaye impano yo kumuhumuriza nyuma yo gupfusha umubyeyi we.

Murindahabi Irene yapfushije mama we ku itariki 23 Werurwe 2024, apfa azize uburwayi yari amaranye igihe kitari gito, ibyagaragajwe n’ifoto y’ikiganiro yagiranye na we mu kwa Kenda 2023. Iki gihe baganiraga asaba umubyeyi we wari umaze igihe arembye gukomera, ntabure gusenga kugira ngo Satani atamwiba ubugingo.

Nyuma y’iminsi mike, ni bwo umuhanzi Chris Eazy yagiye kumusura ku itariki 29 Werurwe 2024, akamusubiza mu kazi, kuko ngo mama wa Murindahabi Irene atarapfa yamukundiraga ko ari umukozi.

Iki kiganiro yagiranye na Aline Gahongayire kuri uyu wa 1 Werurwe 2024, ni icya kabiri nyuma yo kugira ibyago byashenguye imitima ya benshi.

Mu kiganiro Aline Gahongayire yagize ati: “Mbere yuko dukorana ikiganiro tugufitiye impano yitwa May The Lord Smiles On You, Be Gracious to You. Mu by’ukuri n’ubwo turi kuganira, nta bwo twirengagije ibihe uri gucamo. Nta kintu umuntu yaguha ngo umubabaro ufite ushire, nta bwo ari nge ngenyine ni liste y’abantu twicaye turavuga tuti turakora iki?

Nk’ukuntu rero twibuka ijambo mama yagusigiye yuko agusigiye Kristo, ibyo bintu byatubereye impamba, twumva natwe twabihamya, ariko yakubyaye neza, yagutoje urukundo. Tugufitiye rero impano yo kukubwira yuko tugukunda. Uri impano ikomeye Imana yaduhaye, mama wakubyaye aho ari araruhutse ariko azakomeze aterwe ishema n’uko yakubyaye, kuko uri inshuti nziza.”

Mu mpano yahawe harimo ibaruwa yanditse mu Gifaransa yagarukaga ku rukundo akunzwe n’abarimo Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ryateguye iyi mpano. Iyi baruwa yavugaga kandi ko Imana ari yo izomora umutima ukomeretse wa Murindahabi Irene.

Aline Gahongayire yagize ati: “Ndashaka kukwifuriza rero, Imana ni yo yonyine izakomora. Irene, nubwo wicaye hano ngewe ndabigushimira kuko ni iby’ibyimbaraga, ariko igihe cyose nyabuna uzabona iyi mpano uzamenye ko tugukunda.”

Iyi mpano yakiriwe neza n’uwayihawe Murindahabi Irene, yishimira urwo rukundo rukomeye cyane yeretswe na Aline Gahongayire ndetse n’itsinda ryafatanyije kumutegurira izi mpano zari zirangajwe imbere n’ibaruwa.

Aline Gahongayire yeretse urukundo Irene amuha impano yo kumuhumuriza nyuma yo kubura umubyeyi

Mama wa Murindahabi Irene atarapfa yarangwaga n’urukundo

Aya majwi y’ikiganiro bagiranye agaragaza ko muri Nzeri 2023 mama wa Irene yari arembye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.