× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire yatanze ubutumwa bukomeye mu ndirimbo "Le Feu"- Yisobanukirwe mu Kinyarwanda (VIDEO)

Category: Artists  »  3 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Aline Gahongayire yatanze ubutumwa bukomeye mu ndirimbo "Le Feu"- Yisobanukirwe mu Kinyarwanda (VIDEO)

Mbere y’igitaramo cye gikomeye i Buruseli mu rwego rw’urugendo rw’ibitaramo "Ndashima Live Concerts", umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Aline Gahongayire yakoze ku mitima y’abantu benshi binyuze mu ndirimbo ye nshya "Le Feu".

Iyi ndirimbo yasohotse ku mugaragaro ku itariki ya 10 Gashyantare 2025, ikaba ari ubuhamya nyakuri bw’ihinduka n’ubusugire Imana itanga.

Ubutumwa bw’ubutwari no kwiringira Imana

Mu ndirimbo "Le Feu", Aline Gahongayire agaragaza inzira yanyuzemo mu buzima bwe bw’umwuka no mu buzima busanzwe.

Aragira ati: "Nanyuze mu muriro, ariko nawuhinduyemo indirimbo… Buri gisebe gifite inkuru, iyi ni inkuru yanjye."

Aya magambo avugitse nk’ahamagarira abantu kwizera no kudacika intege. Uyu muhanzi agaragaza ukuntu Imana yamukomeje mu bihe bikomeye, igahindura imisaraba ye mo isoko y’imbaraga n’ishimwe.

Ubutumwa bwe burasobanutse neza: ibyamugambiriweho ngo bimugirire nabi, ahubwo byamubereye inzira yo gukomera.

Amagambo y’indirimbo "Le Feu/Umuriro" n’ubusobanuro bwayo mu Kinyarwanda (Ni ukugenekereza)
Itero cya 1
Je suis passé par les flammes brûlantes,
➡ Nanyuze mu muriro w’igishyitsi,
Mais Sa voix m’a dit : « Tiens bon ! »
➡ Ariko numvise ijwi Rye rimbwira riti: "Komera!"
Les vents soufflaient, la nuit tombait,
➡ Umuyaga wari uri guhuha, ijoro ryari ryaguye,
Mais Sa lumière m’a relevé.
➡ Ariko umucyo We waranzamuye.
Je n’ai pas été consumé,
➡ Sinashizemo/sinagumye hasi/sinangiritse
Car Sa promesse m’a soutenu.
➡ Kuko isezerano Rye ryaranyiyegamije.
Je suis debout, changé pour toujours,
➡ Mpagaze nemye, nahindutse iteka ryose,
Une preuve vivante de Son amour.
➡ Ndi ubuhamya buzima bw’urukundo Rwe.
Inyikirizo
À travers le feu, j’ai trouvé la vie,
➡ Binyuze mu muriro, nabonye ubuzima,
Chaque blessure est devenue une mélodie.
➡ Buri gisebe cyahindutse indirimbo.
Ce qui voulait me détruire m’a fortifié,
➡ Icyashakaga kunyica cyarankomeje,
Je suis ici pour témoigner !
➡ Ndi hano ngo mbihamye!
Par Sa grâce, je suis restauré,
➡ Kubera ubuntu Bwe, narakijijwe,
Un miracle vivant à proclamer !
➡ Ibimenyetso bizima birahari!
Igitero cya 2
Les chaînes sont tombées dans la fournaise,
➡ Iminyururu yaguye mu muriro,
Je marche libre, rempli de louanges.
➡ Ngendana umudendezo, nuzuye amashimwe.
Ce qui m’a brisé m’a transformé,
➡ Icyanshenye cyarampinduye,
Mon passé est effacé, je suis renouvelé.
➡ Kera hanjye karahanaguwe, ubu naravuguruwe.
Agace k’inyongera
Je n’ai plus peur des tempêtes à venir,
➡ Singishishikajwe n’imiyaga/amakuba y’ahazaza,
Mon Dieu est là pour me secourir.
➡ Imana yanjye irahari ngo intabare.
Je chante Sa fidélité,
➡ Ndaririmba ubudahemuka Bwayo,
Car Il m’a délivré !
➡ Kuko yambohoye!
Inyikirizo (Gusubiramo)
À travers le feu, j’ai trouvé la vie,
➡ Binyuze mu muriro, nabonye ubuzima,
Chaque blessure est devenue une mélodie.
➡ Buri gisebe cyahindutse indirimbo.
Ce qui voulait me détruire m’a fortifié,
➡ Icyashakaga kunyica cyarankomeye,
Je suis ici pour témoigner !
➡ Ndi hano ngo mbihamye!
Par Sa grâce, je suis restauré,
➡ Kubera ubuntu Bwe, narakijijwe,
Un miracle vivant à proclamer !
➡ Ibimenyetso bizima byo gutangaza birahari!
Umusozo
Je suis la preuve de Sa victoire,
➡ Ndi ikimenyetso cy’intsinzi Ye,
Un témoignage de Sa gloire !
➡ Ubuhamya bw’icyubahiro Cye!
À travers le feu, je vis,
➡ Binyuze mu muriro, ndiho,
Et pour toujours, je Le suis.
➡ Kandi iteka ryose, ndi uwe.

Indirimbo igaragaza urugendo rugana ku gitaramo kidasanzwe i Buruseli
Mu gihe yitegura gutaramira mu gitaramo cy’amateka kizabera Proximus Lounge i Buruseli ku wa 7 Kamena 2025, Aline Gahongayire yifuza ko "Le Feu" izagera ku mitima y’abafana be bavuga Igifaransa. Kuri uwo munsi, azafatanya na Josh Ishimwe, na we uzaririmba indirimbo ze nka "Sinogenda Ntashimye".

"Tuzongera guhimbaza Umwami Yesu i Buruseli. Iyo ni yo mpamvu iyi tariki izaba idasanzwe: Josh Ishimwe azaririmba ‘Sinogenda Ntashimye’ nanjye ndirimbe ‘Ubu Ndashima’,” ni ko yabitangaje n’umunezero mwinshi.

Iki gitaramo cyateguwe na Team Production ku bufatanye na Justin Karekezi n’umujyanama wa Aline Gahongayire, Madamu Natasha Haguma. Ni igitaramo kizaba igihe cyo kuramya no gusangira ibyishimo by’umwuka.

Impamvu utagomba gusiba iki gitaramo niba uri i Burayi
1. Imyitwarire yihariye ku rubyiniro: Aline Gahongayire ni umuhanzikazi uzwiho ijwi rikomeye n’uburyo bwo gufata neza abo aririmbira.

2. Igihe cyo gusangira no gushima: " Ndashima ” amazina y’igitaramo asobanuye ko iki gitaramo kizaba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ishimwe ryimbitse ku Mana.

3. Azabagera ku mitima: Abinyujije mu ndirimbo "Le Feu", yijeje kuzashimisha abakunzi b’umuziki we abagezaho ubutumwa bwimbitse buhura n’ubuzima bwa benshi.

Niba uri i Burayi, uzaze ku wa 7 Kamena 2025 muri Proximus Lounge i Buruseli maze wishimire igitaramo kidasanzwe cy’ishimwe n’icyubahiro by’Imana!
RYOHERWA N’IYI NDIRIMBO IRIRIMBWE MU GIFARANSA, LE FEU/UMURIRO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.