× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire ari mu batumiwe mu gitaramo cya Yago Pon Dat waririmbye ’Suwejo’

Category: Entertainment  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Aline Gahongayire ari mu batumiwe mu gitaramo cya Yago Pon Dat waririmbye 'Suwejo'

Yago ni umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube aho aba akorana ibiganiro n’abantu bo mu ngeri zose. Yaje kwinjira mu muziki nyuma, akora indirimbo ye ya mbere yitwa Suwejo.

Ku itariki 22 Ukuboza 2023 uyu muhanzi azasohora album y’indirimbo yitiriye imwe mu ndirimbo ze, ikaba ari na yo yasohoye mbere yitwa Suwejo.

Yatumiye abaririmba bo mu ngeri hafi ya zose mu Rwanda atibagiwemo n’abaririmba gospel cyane ko na Suwejo iri mu za gospel. Mu bahanzi ba gospel harimo Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo Ndanyuzwe, Ibanga n’izindi.

Abandi bahanzi ni Chris Eazy, Bushali, Kirikou Akili, Double Jay, Niyo Bosco, Levixone, MC Anita Pendo na MC DJ Pheel Peter.

Umusizi ryahamye Rumaga Junior yagize icyo avuga kuri Yago Pon Dat abicishije ku rukuta rwe rwa YouTube agira ati: “Banyarwanda (nshuti zange) uyu muvandimwe @yagoforeal yamfashije (yashyigikiye) abanyempano benshi muri iki gihugu (abakuru n’abato),

By’umwihariko jye ubwanjye kuko ibitari mu buryo bw’amafaranga (kumpa akazi), yakoresheje imbuga ze muzi mwese mukudushyigikira...Rero ntibikwiye gukunda impano ikuze ngo wirengagize uwayigaburiye. Ni ukuri muzaze dushyigikire @yagoforeal umuziki we tuwubyine ivumbi ritumuke.”

Indirimbo Suwejo itanga ikizere ku bantu bihebye bitewe n’ubukene, ikagaragaza ko ari ntaho Imana itagukura cyangwa itakugeza cyane ko umugambi wayo utari uw’ejo (Suwejo).

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali. Kuva saa kumi z’umugoroba amarembo azaba afunguye ku bantu bishyuye tike yo kwinjira.

Nubwo azaba ari mu mwanya wo gusohora album y’indirimbo ze yitiriye album, Suwejo si yo yonyine yamenyekanyeho uretse ko ari yo yakunzwe cyane, ikamwinjiza mu mubare w’abahanzi bake mu Rwanda babashije gusohora indirimbo ya mbere ikarebwa n’abarenga miliyoni.

Kuri channel ye ya YouTube yitwa Yago Tv Show afiteho n’izindi ndirimbo nziza z’urukundo.

Aline Gahongayire aherutse kwandika amagambo yakoze ku mutima wa Yago

Yago agiye kumurika Album ye ya mbere

Aline Gahongayire azwiho gushyigikira cyane abahanzi bagenzi be

Igitaramo cya Yago kizaba kuwa 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.