× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

DJ Brianne yabatijwe mu mazi menshi na Prophet Ernest Nyirindekwe wasezeranyije Senateri Evode-VIDEO

Category: Entertainment  »  June 2024 »  Ruzindana Jackson

DJ Brianne yabatijwe mu mazi menshi na Prophet Ernest Nyirindekwe wasezeranyije Senateri Evode-VIDEO

Gateka Esther Briane [DJ Brianne] ukora ku Isibo Fm, yabatijwe mu mazi menshi n’umukozi w’Imana Prophet Ernest Nyirindekwe uri mu bapasiteri bakunzwe cyane muri iyi minsi.

Kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 ku rusengero rwa Elanayo Pentecost Blessing, habereye umuhango wo kubatiza Abakristo bashya barimo Dj Drianne uzwi cyane mu myidagaduro. Ni igikorwa cyayobowe na Rev Prophet Ernest Nyirindekwe.

DJ Brianne akimara kubatizwa, yaganiriye n’itangazamakuru, avuga yuzuye umunezero kandi akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.

Yahishuye ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko biza gukunda akagera aho abatirizwa. Yagize ati: ”Mama yishimye cyane ngo byamunejeje kuba byibuze mfite itorero mbarizwamo.”

Mu bihe bitandukanye Dj Brianne yagaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu muryango yatangije witwa Brianne Foundation. Dj Brianne ni Umunyamakuru wa Isibo Radio imwe mu zigezweho mu mujyi wa Kigali inashamikiye kuri Isibo TV nayo yamaze kuryubaka mu myidagaduro.

Prophet Ernest Nyirindekwe ni Umushumba Mukuru wa Elanayo Pentecost Blessing, akaba yaramamaye cyane mu 2021 ubwo yasezeranyaga imbere y’Imana Senateri Evode Uwizeyimana n’umukunzi we Zena Abayisenga. Akubutse muri Canada mu ivugabutumwa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.