× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Alliance Irasubiza uvuka mu Batambyi ’yaporopojwe’, abarimo Miss Naomi birabarenga

Category: Entertainment  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Miss Alliance Irasubiza uvuka mu Batambyi 'yaporopojwe', abarimo Miss Naomi birabarenga

Umukristo mu Itorero ry’Abaporotesitanti akaba n’umwana wo mu batambyi, Irasubiza Alliance wabaye Nyampinga ukunzwe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, uwo bita Miss Popularity, yaporopojwe n’umukunzi, nyuma yo gusubiza yego akanabitangaza byishimirwa na benshi.

Alliance yaporopojwe (kwambikwa impeta) mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, ahita atangaza ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo y’imitoma yaherekeje amafoto amugaragaza yambikwa impeta.

Ugenekereje mu Kinyarwanda, dore ko we yanditse mu Cyongereza, yatomoye umugabo bitegura kurushinga agira ati: “Ndi kumva ndi umunyamugisha udasanzwe, umunyamahirwe wahuye n’umwizerwa, umunyamutima, umuntu w’Imana wuje urukundo, hejuru ya byose uwo duhuza muri byose.

Wamfashije kugendera mu nzira ntigeze ntekereza, utuma niyumva nk’umukobwa wa mbere mwiza mu isi yose. Singe uzarota tubana mu buzima bubi n’ubwiza, no gufatanya gukorera Imana turi kumwe. Ubu n’iteka ndi kumwe n’inshuti yange y’amagara.”

Aya magambo kandi, nk’Umukristo yarengejeho umurongo wo muri Bibiliya, wo mu 1 Abakorinto 13: 13 havuga ko hasigaye ibintu bitatu, ni ukuvuga ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, ariko byose bikaba bibanzirizwa n’urukundo.

Mu bishimiye cyane iyi nkuru, harimo abandi bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, barimo Miss Nishimwe Naomie [Miss Rwanda 2020] wamubwiye ati: “Ndakwishimiye mukobwa wange, Imana ni nziza.” Abandi barimo Umwiza Phiona, Umutesi Denise, Umuratwa Anitha Kate wabaye Miss Supranational 2021, Umuhoza Pascaline, n’abandi.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yitabiriye, na bwo yari afite umushinga mwiza watumye benshi babona ko uretse no gukunda Imana cyane n’abantu ari uko nk’uko yawusobanuye agira ati: “Umushinga wange nawutekereje kubera ibyo nagiye mbona hari abana twakuranye nagiye mbona uko babayeho nyuma yo guterwa inda bakiri bato numva ngize agahinda. Ibaze kujya mu isoko ugasanga umwana wabonye akura wenda nduta ari gucuruza inyanya ahetse umwana, biba bibabaje kandi ni ikibazo cyugarije ibihugu byinshi kuko ni ikintu gikomeye.”

Yize amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yiga kaminuza mu Rwanda muri Africa Leadership University, asoza mu wa 2022, akaba afite Se w’umupasitoro mu Itorero ry’Abaporoso.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.