× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuba wari indara ukaba witwa Pastor ni nko kubona igare rihinduka indege - Theogene Inzahare

Category: Entertainment  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Kuba wari indara ukaba witwa Pastor ni nko kubona igare rihinduka indege - Theogene Inzahare

Pastor Theogene Niyonshuti ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR wanyuze mu buzima bushaririye bwo kuba ku muhanda, akaza guhindurirwa amateka, avuga ko ibyishimo bye bishingiye ku kuba Imana yaramuhinduriye amateka.

Kuki yishima ?
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze kubura ababyeyi be, Pastor Theogene yisanze mu muhanda aba ari ho yibera, ahakomereza ubuzima kubera agahinda n’amaburakindi, asanga agomba gushakishiriza ibyishimo ibyo yita swing mu kunywa itaba (ibimogi).

Pastor Theogene akomeza avuga ko amaze gukizwa, Yesu yamuvunjiye amuha ibyishimo by’Umwuka Wera kandi amaze gukizwa yahise ahinduka icyaremwe gishya, ibya cyera byarashize.

Ahamya ko nta munsi n’umwe wamubona ababaye!

Niyonshuti Theogene akomeza avuga ko ajya yishimira kuba yari mu buzima busuzuguritse, ubu akaba yitwa Pastor, ibintu afata nk’icyubahiro gikomeye cyane kubera ko umuntu wari indara akaba ubu abatiza, agasezeranya abakire, ni ibintu by’ishema kuri we ndetse hari igihe yumva ari umunyenga.

Yagize ati "Icyatuma nyishimira Imana yampinduriye amateka ni ikihe koko ?" Akomeza anashimira ubuyobozi bwa ADEPR bwamusengeye bukamugira Pastor ubu akaba atakiri umu volonteri ahubwo akaba ahembwa nk’abandi bakoze bose.

Ikindi yishimira ni uko muri urwo rugendo rw’ubuzima bwe Imana yamwubakiye inzu akaba atuye. Yagize ati "Ikindi nishimira ni uko iyo nguze umuriro kuri Telefoni hahita hazamo Niyonshuti Theogene kandi cyera hazagaho izina rya Nyiribyondo".

Theogene asanzwe avuga ko ibyishimo bye ari uko yazabona abakiri mu biyobyabwenge babivamo. Iki ni cyo kintu yashyize imbere kuva yakizwa. Arasaba buri wese ko yava mu byo arimo bidatunganye ndetse ko buri wese ukoresha ibiyobyabwenge yamenya ko buri uko abitindamo ni ko bimugiraho ingaruka.

Pastor Theogene n’umuryango we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.