× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twaganiriye! Alicia na Germaine bavuze ku irobe ry’umutsima bahaye abakunzi babo mu ndirimbo "Ihumure"

Category: Artists  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Twaganiriye! Alicia na Germaine bavuze ku irobe ry'umutsima bahaye abakunzi babo mu ndirimbo "Ihumure"

Abaramyi bavukana Alicia na Germaine bongeye kwicaza abakunzi babo ku ntebe y’ihumure nk’uko bari bamaze iminsi babiteguje. Bagiranye ikiganiro cyihariye na Paradise.

"Ihumure" ni imwe mu ndirimbo ziziye igihe dore ko abantu benshi bibazaga ku ntambara ya DRC na M23 imaze iminsi ibera mu burasirazuba bwa Congo. Aba baramyi bazwiho kuyoborwa n’umwuka w’Imana batanze imwe mu ndirimbo nziza ihumuriza buri muntu wese.

Aganira na Paradise, Alicia yibukije abakunzi babo ko buri muntu wese muri iyi si akeneye Ihumure. Ati: "Ijambo humura ni ijambo rigaragara muri Bibiliya inshuro 44.

Ibi bikaba bivuze ko Imana yo mu ijuru nayo yabonye ko buri muntu wese akeneye Ihumure. Ikaba yarifashishije ibyanditswe byera ihumuriza buri wese kandi natwe isoko y’ubutumwa twiyemeje kubaha akaba ari ijambo ry’Imana."

Yakomoje ku bantu yumva yatura indirimbo "Ihumure", ati "By’umwihariko iyi ndirimbo nyituye abantu batakaje ibyiringiro bitewe n’ibihe byo gutentebuka barimo".

Yatanze urugero ati "Abari mu ntambara, abafite ibibazo byo mu ngo, abadafite akazi, abasore n’inkumi bagitegereje ubushake bw’Imana kugira ngo bubake ingo, abarwaye indwara z’amayobera n’abagitegerereje ubutabazi ku kidendezi cya Betesida n’abandi....."

Mu ndirimbo "Ihumure" aba baririmbyi babarizwa muri "Aba Music Empire" bagira bati "Sinibagirwa ineza, sinibagirwa Ihumure, buzima bwose eeh, kubaho kuzuye, eeh byose mbibonera muri we".

"Ihumure" yakozwe n’aba producers b’abahanga bazwiho kugira amaboko arema.;Amajwi yayo yatunganyijwe anayungururwa na Ganza wifashishije abacuranzi babashije.

Abo Mupenzi wacuranze Solo, Didier Bassist washyizemo ibirungo mu murya wa Bass Guitar, mu gihe kabuhariwe Musinga ari we wafashe aya mashusho meza y’iyi ndirimbo.

Ntitwakwibagirwa kandi Betty Fashion yakozeho kuri aba bakobwa rikaka dore ko fresheri (fraisheur) bafite muri iyi ndirimbo nawe yashyizeho ake, mu gihe umushinga wose uri mu biganza bya "Aba Music" iyobowe n’umubyeyi w’aba bana witwa Innocent.

"Ihumure" ni indirimbo ya Kane aba bavukanyi bashyize hanze ikaba ije ikurikira Urufatiro, Rugaba na Wa mugabo.

Aba bakobwa bamaze iminsi mu mujyi wa Kigali bamamaza iyi ndirimbo yabo nshya mu binyamakuru bikomeye birimo Televiziyo Rwanda, Paradise, Radio O, InyaRwanda, Radio Umucyo, Radio Rwanda, n’ibindi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IHUMURE" YA ALICIA NA GERMAINE

Alicia na Germane bakiranywe urukundo rwinshi mu muziki wa Gospel

Alicia

Germaine

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.